skol
fortebet

Neymar Jr yakoze igikorwa kigaragaza ko yamaze kwerekeza muri PSG (amafoto)

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo umusore Neymar Jr yageze ku kibuga cy’imyitozo cy’ikipe ya Barcelona aho nyuma y’isaha imwe yahise agenda ndetse bivugwa ko yaba yari aje gusezera kuri bagenzi be bakinanaga muri FC Barcelona nkuko amakuru dukesha Dailymail abitangaza. Nyuma y’ibihuha bimaze igihe bivugwa ko uyu musore yamaze kumvikana na Paris Saint Germain, akigera mu myitozo muri iki gitondo yahawe uruhushya n’ umutoza wa Barcelona Ernesto Valverde rwo kujya kurangiza ibijyanye (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwo umusore Neymar Jr yageze ku kibuga cy’imyitozo cy’ikipe ya Barcelona aho nyuma y’isaha imwe yahise agenda ndetse bivugwa ko yaba yari aje gusezera kuri bagenzi be bakinanaga muri FC Barcelona nkuko amakuru dukesha Dailymail abitangaza.

Nyuma y’ibihuha bimaze igihe bivugwa ko uyu musore yamaze kumvikana na Paris Saint Germain, akigera mu myitozo muri iki gitondo yahawe uruhushya n’ umutoza wa Barcelona Ernesto Valverde rwo kujya kurangiza ibijyanye n’ahazaza he nawe ahita asohoka kuri iki kibuga cy’imyitozo cyitwa Tito Villanova.

Uyu musore Neymar ugiye gutangwaho akayabo ka miliyoni 196 z’amapawundi yageze muri FC Barcelona mu 2013 avuye mu ikipe ya Santos y’Iwabo muri Brazil, aguzwe Miliyoni 58 z’Amapawundi zitavuzweho rumwe cyane ko UEFA yakomeje gushinja FC Barcelona amanyanga mu igurwa ry’uyu musore.

Neymar avuye muri FC Barcelona ayikiniye imikino 186, aho yakinnyemo iminota 15,294, agatsinda ibitego 105 bivuze ko ari impuzandengo y’igitego 1 mu minota 146. Muri iyo mikino yakinnye, Barcelona yatsinzemo 140 ihwanye na 75%, atangamo imipira 59 ibyara ibitego, bivuze ko yatangaga umwe mu minota 259.
Neymar Jr agiye afashije FC Barcelona gutwara ibikombe bya shampiyona 3 Copa del Rey 3 n’igikombe kimwe cya UEFA Champions League.

Ibyo kugenda kwe byemejwe n’ikipe ya FC Barcelona aho ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter yavuze ko Neymar Jr yabasabye kumurekura akagenda.

Ibitekerezo

  • neymar n’ukinyi w’indero niyigir nt timu n1 itomwakira!mbabajw na fcb imwikuy shaa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa