skol
fortebet

Neymar Jr yasabiwe gufungwa imyaka myinshi kubera ibyaha akekwaho

Yanditswe: Friday 14, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Isosiyete y’ishora imari muri Brazil yasabiye Neymar Jr igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 ubwo azaba ari mu rukiko akurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya na ruswa mu masezerano ye yo kwerekeza muri FC Barcelona avuye muri Santos mu 2013.
DIS yari ifite uburenganzira bungana 40% kuri uyu rutahizamu muri kiriya gihe, ivuga ko yahombye kubera ko amafaranga yo kumugura atahawe agaciro.
Neymar, ufite imyaka 30, yahakanye aya makuru ariko atsindwa ubujurire mu rukiko rukuru rwa Espagne mu 2017, (...)

Sponsored Ad

Isosiyete y’ishora imari muri Brazil yasabiye Neymar Jr igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 ubwo azaba ari mu rukiko akurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya na ruswa mu masezerano ye yo kwerekeza muri FC Barcelona avuye muri Santos mu 2013.

DIS yari ifite uburenganzira bungana 40% kuri uyu rutahizamu muri kiriya gihe, ivuga ko yahombye kubera ko amafaranga yo kumugura atahawe agaciro.

Neymar, ufite imyaka 30, yahakanye aya makuru ariko atsindwa ubujurire mu rukiko rukuru rwa Espagne mu 2017, bituma urubanza ruzhabwa ubushinjacyaha bwa Espagne.

Ku wa mbere, uyu mukinnyi wa Paris St-Germain agomba kwitaba imbonankubone uru rukiko i Barcelona, ​​ariko ntibiramenyekana niba azasabwa kwitabira uru rubanza rwose rushobora kumara ibyumweru bibiri.

Abandi baregwa ni ababyeyi ba Neymar, ayo makipe yombi, Josep Maria Bartomeu wahoze ari perezida wa Barcelona na Sandro Rosell, ndetse na Odilio Rodrigues wahoze ari perezida wa Santos.

Rosell we mbere yahakanye amakosa yose.

Mu ijambo ryabo, Baker McKenzie, abanyamategeko bahagarariye umuryango wa Neymar, bavuze ko inkiko zo muri Esipanye "zidafite ububasha bwo gukurikirana umuryango wa Neymar hamwe n’isosiyete yabo N&N" kubera ko ibyo bikorwa byakozwe n’abenya Brazil hanze y’ubutaka bwa Esipanye.

Bagaragaza kandi ko ibyo byaha bivugwa bidahanwa muri Brazil.

DIS yahawe ijanisha ry’uburenganzira bwa Neymar afite imyaka 17, ibuguze miliyoni 2 z’amayero

Barcelona yavuze ko yaguze Neymar Jr miliyoni 57.1 z’amayero, muri yo miliyoni 40 akaba yarahawe umuryango we.

Iyi kompanyi yashoye imari muri Neymar Jr ivuga ko uyu mukinnyi atagurishijwe ku ikipe yatanze menshi kuko ngo hari izatangaga miliyoni 60 ku mukinnyi barayanga bafata make.

Hasabwe kandi igifungo gikomeye kuri Rosell na Bartomeu,bayoboye FC Barcelona ndetse bagatanga ihazabu ya miliyoni 149 z’amayero.

Ubushinjacyaha bwa Espagne bwasabiye Neymar Jr gufungwa imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amayero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa