Rutahizamu wa Al-Hilal yo muri Saudi Arabia, Neymar Jr,yagaragaj impamvu zo kwishima mu mpera z’iki cyumweru ubwo yatangazaga ku mugaragaro ivuka ry’umukobwa we n’umukunzi we Bruna Biancardi.
Ku wa gatandatu mu gitondo,nibwo abinyujije ku mbuga ze, uyu mukinnyi w’mupira w’amaguru ukomoka muri Brazil yagize uti: "Mavie wacu yahageze kugira ngo yuzuze ubuzima bwacu." “Urakaza neza, mukobwa! Turagukunze cyane .. wakoze kuduhitamo. ”
Amafoto yagaragaje aba bombi bishimye banamwenyura,banaboneraho gusoma uyu mukobwa wbise Mavie.
Uyu n’umwana wabo wa mbere, akaba umwana wa 2 kuri Neymar usanzwe ufite Umuhungu witwa David Lucca w’imyaka 12 yabyaranye n’uwitwa Carolina Dantas.
Ntabwo Neymar Jr aboneka ku mukino AL Hilal fite uyu munsi na Al-Akhdoud,kuko ari Sau Paulo aho uyu mwana yavukiye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *