Rutahizamu Neymar Jr yasimbutse gereza nyuma yo gukurwaho ibyaha by’uburiganya na ruswa yaregwaga n’ubushinjacyaha bwa Espagne.
Uyu munya Brazil, ufite imyaka 30, yari yasabiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ingana na miliyoni 8.62 z’amapawundi.
Ibi byari bifitanye isano n’ikirego cyatanzwe na kompanyi y’ishoramari yo muri Brazil DIS - yari ifite 40% by’uburenganzira kuri Neymar igihe yari mu ikipe ya Santos y’iwabo.
Bavugaga ko batakaje inyungu yabo mu kumugurisha kubera ko agaciro (...)
Rutahizamu Neymar Jr yasimbutse gereza nyuma yo gukurwaho ibyaha by’uburiganya na ruswa yaregwaga n’ubushinjacyaha bwa Espagne.
Uyu munya Brazil, ufite imyaka 30, yari yasabiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ingana na miliyoni 8.62 z’amapawundi.
Ibi byari bifitanye isano n’ikirego cyatanzwe na kompanyi y’ishoramari yo muri Brazil DIS - yari ifite 40% by’uburenganzira kuri Neymar igihe yari mu ikipe ya Santos y’iwabo.
Bavugaga ko batakaje inyungu yabo mu kumugurisha kubera ko agaciro amasezerano yahawe kabaye gake cyane kuko ngo amafaranga Barcelona yamuguze yari make cyane ugereranyije nayo andi makipe yatangaga.
Inyandiko y’urukiko yashyizwe ahagaragara muri Nyakanga yavugaga ko, mu 2011, Barcelona yishyuye Neymar miliyoni 40 z’amayero kugira ngo yerekeze Camp Nou igihe amasezerano ye na Santos yarangiraga mu 2014.
Icyaha cyarezwe Neymar Jr n’umuryango we ntabwo gihanwa muri Brazil ariko urubanza rwakomereje muri Espagne kugeza uyu munsi ubwo ibirego byateshwaga agaciro.
Mu buhamya bwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, Neymar yagize ati: "Sinigeze nitabira ibiganiro.
Data yahoraga abyitaho kandi azahora abikora. Nsinya ibyo ambwiye byose gusinya.
"Gukinira Barcelona buri gihe byari inzozi zanjye, inzozi zo mu bwana."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *