Neymar Jr yatangaje umukinnyi yifuza gukinana nawe utari Cristiano Ronaldo na Messi
Yanditswe: Friday 26, Apr 2019
Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yatangaje ko akunda imikinire ya rutahizamu w’ikipe ya Chelsea,Eden Hazard ndetse yifuza ko umunsi umwe bazahurira mu ikipe imwe dore ko yemeje ko bakina kimwe.
Neymar Jr utarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino kubera imvune ikomeye yawugiriyemo,yatangaje ko akunda uko Eden Hazard akina ariyo mpamvu ariwe mukinnyi ahora yifuza gukinana nawe mu ikipe imwe.
Yagize ati “Nakwishimira gukinana na Eden Hazard mu ikipe imwe.Dukina kimwe.Nzagerageza ndebe gusa turi kumwe mu ikipe imwe twakora ibitangaza.
Neymar w’imyaka 27,ni umwe mu bakinnyi b’’abahanga isi ifite ndetse ari mu bavugwaho ko ashobora kuzasimbura Lionel messi na Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi.
Neymar Jr akimara gutangaza ko yifuza gukinana na Hazard,benshi bavuze ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid kuko iri hafi gusinyisha Eden Hazard.
Neymar yatangaje ko impamvu yatumye ava mu ikipe ya FC Barcelona yakundaga cyane ari uko yifuzaga kugerageza ibintu bishya ndetse ngo aracyakunda FC Barcelona cyane.
Uyu munsi nibwo UEFA yatangaje ko yafatiye Neymar ibihano byo gusiba imikino 3 mu irushanwa rya UEFA Champions League kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo PSG yari imaze gusezererwa na Manchester United muri 1/16 cya UEFA Champions League.
Neymar Jr yabwiye ikinyamakuru Fox ko yifuza kuzakinana na Hazard mu ikipe imwe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *