Neymar Jr yavuze umukinnyi batakinnye mu ikipe imwe yifuza ko bakinana n’inzozi afite mbere yo gusezera umupira w’amaguru
Yanditswe: Wednesday 12, May 2021
Umunya Brazil witwa Neymar Jr yavuze ko nubwo yakinnye mu ikipe imwe na Lionel Messi na Kylian Mbappé, ariko yifuza kuzakinana na Cristiano Ronaldo bahoraga bahanganye muri Espagne.
Neymar Jr w’imyaka 28 yabwiye GQ ko nubwo yahanganye na CR7 muri za El Clasico nyinshi ubwo yakinaga muri FC Barcelone muri 2013 kugeza 2017, uyu kizigenza wundi akinira Real Madrid,ariko yifuza ko umunsi umwe bazambara umwenda umwe.
Yagize ati “Nahitamo Cristiano Ronaldo kubera ko nakinannye n’abakinnyi bakomeye nka Messi na Mbappé.Ntabwo ndakina mu ikipe imwe na Cristiano Ronaldo.”
Neymar yakomeje abwira GQ ko inzozi zikomeye afite mu mupira w’amaguru ari ugutwara igikombe cy’isi ari kumwe na Brazil mbere y’uko asezera ariko yanavuze ko yanakwifuza gutwara Champions League ari kumwe na PSG.
Mu buzima bwite yavuze ko yifuza kubyara abandi bana 2 kugira ngo umwana we David agire abavandimwe.
Neymar ashobora gukinana na CR7 umwaka utaha kuko ibinyamakuru byinshi bivuga ko uyu munya Portugal ashobora kwerekeza muri PSG igiye Juventus yabura itike yo kwerekeza muri Champions League cyane ko ubu iri ku mwanya wa 5 ndetse iri ku rwego rwo hasi cyane.
Ronaldo w’imyaka 36 agiye kwinjira mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye ari nayo mpamvu bivugwa ko ashobora kwigendera.
Neymar Jr yifuza kuzakinana na Ronaldo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *