skol
fortebet

Neymar Jr yibasiwe n’ikizungerezi bakundanye amezi make

Yanditswe: Friday 24, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukunzi wa Neymar Jr, Nataliya Barulich yibasiye uyu mukinnyi w’umunya Bresil ku rubuga rwa Instagram.
Barulich anganya imyaka 29 na Neymar bakundanye amezi make mbere yo gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Aba bombi bahuriye i Paris ubwo umuririmbyi wa Reggaeton Maluma - na we wakundanye na Barulich - yaririmbaga mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Neymar.
Ariko Neymar na Barulich bombi baratandukanye, aho uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain ubu bivugwa ko akundana na (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukunzi wa Neymar Jr, Nataliya Barulich yibasiye uyu mukinnyi w’umunya Bresil ku rubuga rwa Instagram.

Barulich anganya imyaka 29 na Neymar bakundanye amezi make mbere yo gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Aba bombi bahuriye i Paris ubwo umuririmbyi wa Reggaeton Maluma - na we wakundanye na Barulich - yaririmbaga mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Neymar.

Ariko Neymar na Barulich bombi baratandukanye, aho uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain ubu bivugwa ko akundana na Bruna Biancardi.

Mu kwezi gushize uyu munyaburezili yagaragaye ajyana na Biancardi gusangira na mugenzi we mushya Lionel Messi n’umugore we Antonella.

Naho Barulich, yavuze ko azi icyo agomba kwirinda mu gihe ashakisha umukunzi mushya nyuma o gutandukana na Neymar.

Mu gusubiza umukurikira kuri Instagram wamubajije niba akumbuye umwe mu bahoze bakundan, Barulich yanditse ati: "Oya. Nzahora mfitiye urukundo abantu bake nasangiye umubano.

"Ariko bose ubu ni inkuru gusa mu gitabo cyanjye cy’ubuzima. Nshimishijwe cyane n’ubunararibonye bwose bwangize umugore ndiwe ubu.

Ubu nkomeje gutera imbere no gukura nzi neza icyo nshaka nicyo ntashaka ku buzima bwanjye."

Muyindi nkuru yanditse kuri Instagram Barulich yavuze ko amezi make ashize yari ’ibibazo gusa".

Barulich n’umwe mu bakobwa b’ikimero bakurikirwa n’abasaga miliyoni 3.8 kuri Instagram.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa