Neymar yahakanye amakuru mabi amaze iminsi avuga kuri we na Cavani
Yanditswe: Friday 29, Sep 2017
Umukinnyi Neymar Junior yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba yarasabye ubuyobozi bwa Paris Saint Germain kugurisha Edinson Cavani ndetse ko batagicana uwaka mu rwambariro.
Inkuru yo kutumvikana k’uyu musore na Cavani yatangiye ubwo mu mukino bahuragamo n’ikipe ya Lyon ku italiki ya 18 Nzeri uyu mwaka,aba basore 2 bashwaniye gutera imipira y’imiterekano cyane cyane ubwo Cavani yashatse gutera Coup Franc maze Neymar akaba ariwe uyitera ndetse uyu Cavani yima penaliti yabonetse (…)
Umukinnyi Neymar Junior yahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba yarasabye ubuyobozi bwa Paris Saint Germain kugurisha Edinson Cavani ndetse ko batagicana uwaka mu rwambariro.
Inkuru yo kutumvikana k’uyu musore na Cavani yatangiye ubwo mu mukino bahuragamo n’ikipe ya Lyon ku italiki ya 18 Nzeri uyu mwaka,aba basore 2 bashwaniye gutera imipira y’imiterekano cyane cyane ubwo Cavani yashatse gutera Coup Franc maze Neymar akaba ariwe uyitera ndetse uyu Cavani yima penaliti yabonetse muri uyu mukino aho byarangiye ayihushije.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwesura ikipe ya Bayern Munich ibitego 3-0,Neymar yatangaje ko ibyavuzwe byose ari ibihuha by’itangazamakuru ndetse we na Cavani bameranye neza ndetse bari gukora icyo ari cyo cyose cyatuma ikipe ya PSG itsinda .
Yagize ati “Abanyamakuru bavuze byinshi,bahimbye ibihuha byinshi.bavuze amakuru badafitiye gihamya.Bagerageje guhungabanya umwuka mwiza uri mu ikipe ndetse bavuga ibintu bitabaye.”
Uyu musore kandi yavuze ko ikipe yamaze guhitamo umukinnyi uzajya utera penaliti za PSG hagati ye na Cavani gusa yanze kuvuga uwo ariwe aho tuzamumenya mu mikino iri imbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *