Neymar yahishuye ba Rutahizamu batatu abona bafite ejo hazaza heza (Amafoto)
Yanditswe: Monday 03, Jul 2017
Umusore Neymar Junior ukina mu ikipe ya Barcelona yo muri Espagne ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cy’iwabo muri Bresil yagitangarije abakinnyi bataha izamu batatu abona bazaba baryana mu myaka iri imbere.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Esporte interativo yagitangarije ko abasore batatu barimo umufaransa Antoine Griezmann, umunya Bresil Gabriel Jesus n’umunya Argentina Paulo Dybala abona aribo ba rutahizamu bazaba baryana kurusha abandi mu myaka iri imbere.
Yagize ati “Muri iki kiragano (...)

Yagize ati “Muri iki kiragano gishya nkunda Antoine Griezmann cyane,gusa nkuururwa cyane ni umupira Gabriel Jesus akina, nishimira kuba dukinana mu ikipe y’igihugu ndetse nuko yitwaye mu mikino Olimpiki.Yinjiye neza mu ikipe y’igihugu kandi ni umuhungu w’umuhanga cyane.Nanone kandi siankwibagirwa Paulo Dybala ikirangirire mu gukinisha imoso muri Argentina.Iyo umuretse ngo akine arakubabaza”.
Uyu munya Bresil ari mu biruhuko aho yiteguye gutangirana imikino yo gutegura umwaka w’imikino utaha n’ikipe ye ya Barcelona mu minsi iri imbere.
1.Antoine Griezmann (Atletico Madrid)
2.Gabriel Jesus (Manchester City)
3.Paulo Dybala (Juventus)
Ibitekerezo
Andika Igitekerezo Hano, Nibyo kbs