skol
fortebet

Neymar yasabye UEFA gukura FC Barcelona muri Champions League

Yanditswe: Tuesday 10, Oct 2017

Sponsored Ad

Umunya Brazil Neymar Jr wahoze akinira FC Barcelona akayivamo mu mpeshyi y’uyu mwaka yerekeje muri PSG,yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi UEFA arisaba ko ryakura iyi kipe yahuzemo mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere I Burayi kubera ko bamwambuye amafaranga bagombaga kumwishyura.
Uyu kizigenza wa Paris Saint Germain,ashinja FC Barcelona kumwambura miliyoni 26 z’amayero yari yamwemereye ubwo yamusabaga gusinya amasezerano y’imyaka 5 mu mwaka w’imikino 2015-2016 (...)

Sponsored Ad

Umunya Brazil Neymar Jr wahoze akinira FC Barcelona akayivamo mu mpeshyi y’uyu mwaka yerekeje muri PSG,yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru I Burayi UEFA arisaba ko ryakura iyi kipe yahuzemo mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere I Burayi kubera ko bamwambuye amafaranga bagombaga kumwishyura.

Uyu kizigenza wa Paris Saint Germain,ashinja FC Barcelona kumwambura miliyoni 26 z’amayero yari yamwemereye ubwo yamusabaga gusinya amasezerano y’imyaka 5 mu mwaka w’imikino 2015-2016 akabikora,nubwo nyuma y’umwaka umwe yahisemo kwigira mu ikipe ya Paris Saint Germain yamuguze akayabo ka miliyoni 222 z’amayero.

Neymar arifuza ko Barcelona yahoze akinira yakurwa muri Champions league

Uyu musore yandikiye urwandiko UEFA mu minsi ishize,ayigezaho iki cyifuzo gusa ntiramusubiza nubwo yamusezeranyije ko igiye gukora iperereza kuri iki kibazo ndetse izafata umwanzuro nyuma.

Ikipe ya FC Barcelona ishinja uyu musore ko atubahirije amasezerano bagiranye,aho nyuma y’umwaka umwe gusa yongereye amasezerano,yahise ahatiriza iyi kipe ko yamurekura akerekeza mu Bufaransa ibintu byababaje iyi kipe yo mu ntara ya Catalunya bituma yanga kumwishyura aya mafaranga bari bamwemereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa