skol

Neymar yavuze ku mutoza Tuchel wicaje ku ntebe y’abasimbura Mbappe na Rabiot

Yanditswe: Wednesday 31, Oct 2018

Rutahizamu Neymar Jr,yatangaje ko yishimiye icyemezo cy’umutoza we Thomas Tuchel cyo kwicaza ku ntebe y’abasimbura Kylian Mbappe na Adrien Rabiot,bitewe no gukererwa kwitabira inama yo gutegura umukino wa Marseille wabaye ku Cyumweru gishize.

Aba bakinnyi 2 batinze kuza mu nama yo gutegura umukino uzwi nka “La Classique”,wabahuje na Marseille bakayitsinda 2-0,byatumye Tuchel abashyira ku ntebe y’abasimbura nk’ighano.

Neymar yavuze ko ibyo umutoza Tuchel yakoze byari byo kuko aba bakinnyi bagombaga kubahiriza amasaha yashyizweho n’ikipe.

Yagize ati “Ibyabaye byose ni umwanzuro w’umutoza.Bagombaga kubahiriza ingengabihe ariko ntabyo bakoze.Barabizi ko ari abakinnyi beza ndetse bafitiye akamaro ikipe.twagowe n’umukino kubera ko babuze,ariko Kylian yarinjiye turatsinda.”

Neymar na Mbappe bamaze gukora ubusatirizi bugora buri muntu wese bahuye,niyo mpamvu ibitangazamakuru byatunguwe no kubona Mbappe ku ntebe y’abasimbura.

Nyuma y’umukino,Tuchel yavuze ko wari umwanzuro ugoye kwicaza aba basore babiri,gusa yagombaga guha urugero abandi bakinnyi be.

Neymar yashimye icyemezo cya Tuchel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa