
Umunya-Brésil, Neymar Santos Júnior yongeye kugira imvune nyuma y’uko akizi indi yari imaze umwaka, ariko amara impungenge abakinnyi ko noneho bidakomeye cyane.
Mu mukino waba AFC Champions League wahuzaga Al Hilal akinira na Esteghlal FC, wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, ni wo uyu mukinnyi yagiriyemo imvune.
Bageze ku munota wa 58 yinjiye mu kibuga asimbuye, ariko ku wa 87 ahita asohoka aninagira. Ibi byateye ubwoba benshi mu bafana b’iyi kipe bibaza niba agiye kongera kumara igihe kinini hanze y’ikibuga.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yababwiye ko nta kibazo gikomeye gihari ahubwo yashatse kutitoneka cyane kuko abaganga bamubwiye ko atarakira neza.
Ati “Nari numvise ntonekaye, ngiye kongera nkoreshe ibizamini by’ubuzima ariko ndumva bidakomeye. Ibi bisanzwe bibaho iyo umaze umwaka ufite imvune, abaganga bangiriye inama kenshi, ni yo mpamvu ngomba kwitonda kugira ngo nzakine igihe kirekire.”
"Wari umukino mwiza, nishimiye kongera gukinira imbere y’abafana bacu kandi mwakoze ku rukundo mwanyeretse. Ubu ni igihe cyo kugaruka kandi turacyakomeye dushikamye."
Neymar kandi biravugwa ko nyuma yo gusoza amasezerano afitanye n’iyi kipe yo muri Arabie Saoudite, ashobora kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agasanga Lionel Messi na Luis Suarez muri Inter Miami iba mu mujyi yamaze kuguramo ubutaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *