skol

Ngabo Roben yasezeye muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Umunyamakuru wa Radio/TV10, Ngabo Roben, wari ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Rayon Sports yasezeye kuri iyi kipe yakoreye imyaka itandatu.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, ni bwo uyu munyamakuru yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa busezera kuri Rayon Sports yari abereye umukozi.

Ngabo Roben yagaragaje ko kuva muri iyi kipe ari umwanzuro yafashe nyuma y’uko ubuyobozi bwayo buhinduye imikorera idahuye n’uburyo yakoragamo.

Ati “Mu marangamutima avanze, nsezeye ku ikipe nakoreye nishimye mu gihe cy’imyaka itandatu [kuva 2018 kugeza 2020 no kuva 2023-2026] nk’ushinzwe itumanaho. Abo twakoranye rwari urugendo rwiza.”

“Turi kumwe, twubatse imbuga turazizamura dukurikirwa n’abarenga 440.000 kuri X, Instagram na YouTube, ibintu nzahora ntewe ishema na byo. Ariko mu minsi yashize byari ibihe bikomeye kuko ubuyobozi bwahisemo indi nzira itandukanye. Nubashye umwanzuro wabo, ngenda mfite umunezero n’urwibutso rwiza.”

Ngabo yongeyeho ko yifuriza ibyiza mu bihe biri imbere, ndetse akaba agiye gukomeza kwita ku zindi nshingano ze zirimo kuba umunyamakuru w’imikino kuri Radio/TV10.

Uyu munyamakuru bivugwa ko atahuzaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho, yayikoreye nk’ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, aba umunyamakuru wayo mu kiganiro Rayon Time kinyura ku Isango Star, anayibera n’Umuvugizi.

Ngabo Roben yasezeye kuri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa