skol
fortebet

"Ngiye kubereka ubwambure bwa Rayon Sports"-KNC yongeye gusonga Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 10, Aug 2023

"Ngiye kubereka ubwambure bwa Rayon Sports"-KNC yongeye gusonga Rayon Sports

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) aravuga ko mu mateka
Rayon Sports itamutsinda yiteguye kuyibabaza abantu bose bakabona ubwambure bwayo.

KNC yavuze ko ikipe ye itajya itsindwa umukino ufungura Shampiyona, bityo uwo izahuramo na Rayon Sports ku wa 18 Kanama, uzerekanirwamo ubwambure bwa Gikunduro.

Ati "Mu mateka yacu ntabwo turatsindwa umukino wa mbere.Iyo Rayon Sports twigeze guhura nayo dufite ikipe yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntekereza ko yagiye irira.

Ahubwo ikimbabaje ni kimwe nuko mugiye kubona ubwambure bwa Rayon Sports.Ubundi yabashukaga,tugiye kuyambika ubusa ku karubanda muyirebe.

Icyo dushaka n’ukuyambika ubusa mukayibona neza muri noir blanc.Ubu ngubu ifitemo ibibara byinshi iragenda ibashukashuka.Turashaka ngo tuyibereke muyibone neza nta mabara menshi ."

Ibi KNC yabivuze nyuma y’umukino wa gicuti Gasogi United yatsinzemo Sunrise FC igitego 1-0 i Nyagatare ku wa Gatatu, tariki ya 9 Kanama 2023.

Rayon Sports izakirwa na Gasogi United ku wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama,mu mukino ufungura shampiyona ku mugaragaro.

Mu mukino aya makipe aheruka gukina,Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino KNC yashinje abasifuzi kumwiba.

Aya makipe yombi amaze guhura imikino itandatu, Gasogi United yatsinzemo umwe, Rayon Sports itsinda ine mu gihe zombi zanganyije inshuro eshatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa