Ni iyihe mpamvu yatumye Rice na Grelish bitwa inzoka n’abafana ba Ireland
Yanditswe: Monday 09, Sep 2024

Mu mukino wahuje ikipe y’Igihugu ya Bongereza na Ireland umukinnyi wa Arsenal Declan Rice na Jack Grealish wa Manchester City biswe inzoka n’abafana ba Ireland bitewe n’uko banze gukinira Ireland.
Ni mu mukino wa UEF Nations League wabaye tariki 7 Nzeri 2024 ,ubwo igihugu cya Ireland cyakiraga u Bwongereza ,umukino warangiye Abongereza batsinze ibitego 2-0.
Mbere y’uko umukino utangira abafana ba Ireland bagaragaye bafite ibyapa bituka Declan Rice ndetse na Jack Grealish, babita inzoka .
Rice na Grealish ,bakiniye ikipe yabakiri bato ba Ireland , ndetse abafana bibwiraga ko bazakinira n’ikipe y’igihugu nkuru gusa ntago ariko byagenze kuko nyuma baje guhitamo gukinira ikipe nkuru y’Abongereza.
Ibintu byababaje abaturage bo muri Ireland.
Kuri uyu mukino abafana ba Ireland bibwiraga ko baje kwihorera ,gusa siko byagenze kuko ibitego 2 batsinzwe na bongereza kimwe cyatsinzwe na Declan Rice ikindi gitsindwa na Jack Grealish.
Rice yabonye igitego ku munota wa 11 maze Grelish atsinda igitego cya 2 ku munota wa 26 w’igice cya mbere ku mupira yahawe na Declan Rice.
Uyu mukino warangiye ari ibitego 2-0, ni umukino wa mbere mu itsinda riherereyemo Abongereza,Ireland,Ubugiriki,na Finelande.
Nyuma yo gutsinda iki gitego Declan Rice ntago yigeze yishimira iki gitego bitewe n’uko yakiniye abakiri bato ba Ireland.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *