Ni nde uzabazwa igihombo? Kwanga kongera umubare w’abanyamahanga mu kibuga byatumye imibare y’amwe mu makipe ipfa rugikubita
Yanditswe: Thursday 15, Aug 2024

Amakipe amwe ashobora gutangira kumvikana na bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga yari yaraguze agatandukana nabo cyangwa intebe y’abasimbura ikazababona.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryahaye amabwiriza amakipe 16 agiye gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2024-25 yo kuzagenderaho.
Icyo abantu benshi bari bategereje muri aya mabwiriza ni ukubera niba umubare w’abakinnyi b’Abanyamahanga bemerewe gukina wongerewe cyangwa ukiri aho wari uri.
Nta cyigeze guhinduka kuko abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina bakomeje kuba batandatu.
Uyu mwanzuro ugiye gutuma imibare y’amakipe amwe ipfa rugikubita ndetse amwe muri yo ashobora no gufata umwanzuro wo gutandukana nabo cyangwa intebe y’abasimbura ikazababona
Muri iyi mpeshyi amakipe yaguze abakinnyi b’abanyamahanga kurusha andi ni APR FC, Mukura VS , Rayon Sports ndetse na Police FC.
Ikipe ya APR FC yaguze abakinnyi b’abanyamahanga aribo Aliou Souane ukomoka muri Senegal, Seidu Dauda na Richmond Lamptey bakomoka muri Ghana ,Mahamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali, Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania ndetse na Chidiebere Nwobodo Johnson na Godwin Odibo bakomoka muri Nigeria.
Aba bari baje basanga abandi bakinnyi b’abanyamahanga bari bayirimo aribo,Pavel Ndzila, Nshimirimana Ismael Pitchou, Taddeo Lwanga,Victor Mbaoma na Apam Bemol. Ubwo bivuze ko muri rusange APR FC ifite abanyamahanga 12 ikazajya ikoreshamo batandatu gusa muri shampiyona.
Mukura VS yasinyishije abakinnyi b’abanyamahanga 7 aribo Abdoul Jalilu ukomoka muri Ghana, Agyenim Boateng Mensah ukomoka muri Ghana , Alonso Betchoka ukomoka muri Cameroon, Jordan Dimbumba ukomoka muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fred Niyonizeye ukomoka mu Burundi, Vincent Adams ukomoka muri Ghana ndetse na Mende Sunzu Bonheur.
Aba baje basanga abandi b’abanyamahanga 3 bari basanzwe muri Mukura VS aribo Umunyezamu Nicolas Sebwato ukomoka muri Uganda, Mohammed Sylla ukomoka muri Cameroon ndetse na Samuel Pimpong nawe ukomoka muri Cameroon.
Ubwo bivuze ko ifite abakinnyi b’abanyamahanga 10 kandi yemerewe gukoreshamo 6 gusa ku mukino.
Kugeza ubu Rayon Sports nayo imaze gusinyisha abakinnyi 8 b’Abanyamahanga aribo Ndikuriyo Patient, Ndayishimiye Richard na Rukundo AbdulRahman bakomoka mu Burundi, Omar Gningue,Fall Ngagne na Youssou Diagne bakomoka muri Senegal ,Prince Elenga Kanga ukomoka muri Congo ndetse na Adama Bagayogo ukomoka muri Mali.
Aba bagiyeyo basanga abandi b’abanyamahanga 3 aribo Madjaliwa ukomoka mu Burundi, Charles Bbale ukomoka muri Uganda ndetse na Khadime Ndiaye ukomoka muri Senegal.Ubwo bivuze ko muri rusange Rayon Sports ifite abanyamahanga 11 ariko ikaba yemerewemo gukoresha 6 gusa.
Indi kipe nayo yaguze abakinnyi benshi b’abanyamahanga ni Police FC kuko kugeza ubu niyo ifite benshi muri rusange aho ifite abagera kuri 14.
Yaguze Yakubu Issa, Ani Elijah, Joakiam Ojera, David Chimezie, Mandela Achraf, Ssenjobe Eric ,Kilongozi Richard, ,Henry Msanga ndetse na Allan Katerega. Aba basangaga abandi bakinnyi b’ababanyamahanga aribo Bigirimana Abedi, Onesime Rukundo,Akuki Jibrine ,Chwukuma Odili na Peter Agbrevol.
Uramutse urebye kuri ayo makipe yose ubona ko yari yaguze abakinnyi yizeye ko umubare w’abanyamahanga uzongerwa none imibare yayo yahise ipfa rugikubita.
Wenda kuri Police FC na APR FC ho bazabakoresha mu mikino Nyafurika gusa nabo mu gihe basezerwa hakirikare ntaho abanyamahanga babo bazabakoresha usibye gufata umwanzuro wo kuvugana nabo bakagira abo batandukana nabo hakiri kare.
FERWAFA niyo igomba kubazwa iki gihombo amakipe agiye guhura na cyo
Rwanda Premier League niyo ishyiraho amabwiriza agenga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda gusa agahabwa umugisha FERWAFA.
Nk’ibisnzwe Rwanda Premier League yemeranyije n’amakipe amabwiriza agomba kuzagenga shampiyona ya 2024 /25 arimo ko n’umubare w’abanyamahanga ugomba kongerwa ukagirwa 12 bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino naho 8 akaba aribo bemerewe kujya mu kibuga.
FERWAFA yatinze kwemeza aya mabwiriza cyangwa ngo iyahakane bituma amakipe abura ayo acira n’ayo amira ahitamo kugura abakinnyi b’abanyamahanga benshi bumva ko uko byagenda kose bazongerwa none bamenyeshejwe ko batongerewe habura amasaha 15 gusa ngo shampiyona itangire.
Uyu mwanzuro wa FERWAFA ku mubare b’Abanyamahanga waje uhabanye n’icyifuzo cya banyamuryango bayo.
Usibye amakipe yaguze abakinnyi benshi b’abanyamahanga n’andi ataraguze benshi yifuzaga ko umubare w’abanyamahanga wakongerwa kuko hari ibyiza babonamo byatuma shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itera imbere .
Mu munsi yashize Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yibazaga impamvu FERWAFA itari yemeza umwanzuro wo ku kijyanye n’abakinnyi b’abanyamahanga kandi ari ibintu abanyamuryango biyemereje ko bakwiyongera.
Yagize ati "Twebwe nk’abanyamuryango ba FERWAFA ibi bintu twabyemeranyije 1000 %, icyo nibaza FERWAFA ibura iki nk’abashinzwe umupira n’ibindi kugira ngo bemeze ibi bintu.Ese ubundi ko aritwe turi mu muriro kuki itemeza ubushake bwacu?."
Usibye n’amakipe ariko n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru bifuzaga ko abanyamahanga bakongerwa kuko aribyo byafasha shampiyona gutera imbere , urwego rwayo rukazamuka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *