Perezida wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye ariyo yitsinze mu mukino w’umunsi wa mbere yatsinzwemo na Rayon Sports,bitewe n’impano z’ibitego bibiri abakinnyi be batanze.
Rayon Sports yatangiye shampiyona neza ubwo yatsindaga Gasogi United 2-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu.
KNC utajya aripfana ndetse wari wemeje ko Rayon Sports bayitsinda ibitego 4-2,yavuze ko ntacyo yabaruhije uretse amakosa y’abakinnyi be batanze impano.
Ati "Umukino wari mwiza wari ufunguye,twakoze amakosa cyane cyane ashingiye ku kubura ubunararibonye,ikipe ya Rayon Sports iradukosora ni nkaho twayihereye impano ebyiri,ariko mu mupira w’amaguru bibaho,iyo ukoze amakosa ikipe ifite abakinnyi bakuru nk’aba ngaba iragukosora.Nibyo byabaye.
Iyo ikipe nk’iyi nkuru ikubonyemo ibitego 2 itinza umupira ikaryama,nibyo byabaye rero.
Uyu munsi nta kinyuranyo cyari gihari,byari amakosa yacu,ntekereza ko twayihaye impano ni nkaho aritwe twitsinze.....Umupira n’uko, ubwo tuzahura mu mikino yo kwishyura."
KNC abajijwe niba anyuzwe n’abakinnyi afite,yasubije ko uyu munsi byapfiriye mu bakinnyi babanje mu kibuga kuko ngo uwitwa Jean de Dieu atagombaga kubanzamo gusa ashimira umutoza Kirasa ko yabibonye akamukuramo kare agakomeza ahari horoshye bigatuma abakinnyi baca ku mpande ba Rayon Sports bacika intege.
Yavuze ko icyo kwishimira ari umukinnyi Marc Govin wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo wakinnye neza aho yasabye abanyamakuru bamwibeshyeho kumusaba imbabazi.
Undi mukinnyi yashimye n’umunyezamu we ndetse na Malipangu watsinze igitego muri uyu mukino.
Abajijwe intego ye yagize ati "Intego yacu iracyari ya yindi,n’ugutwara igikombe kugeza ku munota wa nyuma.Aya makipe yose mubona,azakina,azatsinda,azatsindwa,tuzatsinda.Ngira ngo ibi ngibi nta gitangaza kirimo."
Abajijwe kuri Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele utagaragaye ku mukino,yagize ati "Jean Fidele yahunze,wigeze umubona ku mukino?,namubuze,sinzi niba yarimo yihisha ahantu.Nategereje Jean Fidele ndamubura.Nawe ntabwo yiyizeye ngo abe yaza.
KNC yavuze ko amakosa mu mukino abereyeho kwigisha ndetse ko yizeye ko umutoza w’ikipe ye Kirasa Alain yayabonye azayakosora ku mukino ukurikira wa Muhazi United.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *