skol
fortebet

Nicolas Pepe yashinje umutoza Mikel Arteta kuba inyuma yo gusubira inyuma kwe

Yanditswe: Wednesday 11, Nov 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi Nicolas Pepe ukina ku ruhande asatira izamu muri Arsenal yatangaje ko kuba umutoza Mikel Arteta atamuha umwanya uhagije wo gukina ariyo mpamvu nyamukuru yatumye asubira inyuma ndetse ubu akaba nta musaruro agitanga mu kibuga.

Sponsored Ad

Nicolas Pepe umaze kubanza mu kibuga inshuro imwe muri Premier League y’uyu mwaka,yavuze ko kubura umwanya wo kubanza mu kibuga aribyo byatumye asubira inyuma.

Uyu mukinnyi waguzwe miliyoni 72 z’amapawundi mu ikipe ya Lille ntabwo akinishwa kenshi muri shampiyona kubera umunya Brazil, Willian waje mu ikipe nyuma ye akaba ariwe umutoza Arteta yiyemeza gucungiraho nubwo nawe nta musaruro atanga.

Nubwo Pepe adakina ariko mu mikino 2 ya Carabao cup yabanje mu kibuga irimo uwa Leicester na Liverpool yatsinze ibitego 2 ndetse no muri Europa League amaze gutanga imipira 2 ivamo ibitego anatsinda igitego ku mukino wa Molde.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ntabwo yishimye muri Arsenal ndetse muri iyi minsi asigaye agaragara yijimye kubera kubura umwanya wo gukina.

Yabwiye Canal plus ati “Intego yanjye n’ugukina cyane.Ndashaka kubona igihe gihagije cyo gukina.Umukinnyi ukina aba yishimye.Kuri njye nkeneye kubona igihe gihagije cyo gukina kugira ngo nongenre mwenyure.

Arteta arashaka ko mera neza 100 ku ijana mu minota 90 y’umukino ariko nyuma y’imyitozo nsanga ndi umusimbura muri weekend ikurikiyeho.

Umutoza aramvugisha ndetse n’abungiriza baba bari aho hafi.Birababaza kuri buri mukinnyi wese guhora ku ntebe y’abasimbura.

Kuba umusimbura mwiza?,umutoza yamaze gufata umwanzuro we gusa n’ahanjye kugira ngo mwereke ko uwo mwanya atari uwanjye."

Pepe yageze muri Arsenal mu mpeshyi ya 2019.Yatsinze ibitego 8 anatanga imipira yavuyemo ibitego 10 mu mwaka we wa mbere aho yanatwaye FA Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa