skol
fortebet

Ninde uri inyuma y’uruhuri rw’ibibazo byugarije Rayon sports ? dore ibivugwa mu ikipe ubu

Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uruhuri rw’ibibazo muri Rayon Sports rukomeje gutuma abayobozi bakuru b’iyi kipe bagenda bava mu nshingano zabo, ibi bikaba byiyongereye ku bibazo by’imyitwarire y’ikipe mu kibuga, aho itarabasha kubona intsinzi mu mikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Bwana Namenye Patrick, arateganya gusezera ku mirimo ye mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, agasezera burundu ku nshingano zayo.

Ni icyemezo kije mu gihe iyi kipe y’ubururu n’umweru itarabonera umuti ibibazo by’ubuyobozi ndetse n’iby’ubukungu biyibasiye.

Rayon Sports, ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda, yinjiranye umwaka w’imikino ibibazo bikomeye by’umusaruro muke.

Nk’ubu mu mikino ibiri ya shampiyona, Rayon Sports yanganyije umukino wa mbere na Marines FC ubusa ku busa (0-0) ndetse inongera kunganya n’Amagaju FC ibitego bibiri kuri bibiri (2-2).

Uyu musaruro ntiwishimiwe n’abafana bari biteze ibirenze ku ikipe yabo byavugwaga ko yagiye ku isoko kandi igahaha bihagije.

Abakunzi b’iyi kipe bari bamaze igihe kinini bagaragaza kutishimira imikorere ya Namenye Patrick, cyane cyane mu bijyanye no kugura abakinnyi bashobora kuzamura urwego rw’ikipe.

Umwuka mubi muri Rayon Sports urakomeza gufata indi ntera, aho nyuma y’icyemezo cya Namenye, bivugwa ko na DAF w’umuryango, Bwana Adrien Nkubana, yari yeguye, ariko yaje kugaruka kuri uyu mwanya nyuma y’ibiganiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024.

N’ubwo Adrien Nkubana yasubiye mu nshingano, ubukungu bwa Rayon Sports buracyahagaze nabi. Bivugwa ko bamwe mu bakinnyi bashya batahawe amafaranga bemeranyijweho, bituma bamwe muri bo bananirwa kwitabira imyitozo, ibintu bishobora gutuma amasezerano y’aba bakinnyi aseswa burundu.

Mu bavugwa harimo Haruna Niyonzima ,umwe mu bakinnyi bakuru bivugwa ko ashobora gusohoka, cyane ko umutoza w’iyi kipe, Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho,” yemeje ko atazakoresha umukinnyi udakora imyitozo.

Ibi bibazo bikomeje guteza impungenge mu bakunzi ba Rayon Sports, bibaza amaherezo y’iyi kipe ndetse n’umurongo ubuyobozi buzafatamo kugira ngo ikipe isubirane icyubahiro cyayo, ikomeze kuba igihangange mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Iminsi irashira ivaho umwe , aho amatora yo gusimbura perezida Uwayezu Jean Fidèle asigaje iminsi 49 gusa, benshi bakaba bari kuganira ku hazaza h’iyi kipe yambara ubururu n’umweru n’ubwo batarabasha kuyibonera icyerekezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa