skol
fortebet

"Nishimiye ko natanze Byose"-Umunyabigwi muri Basketball Aristinde Mugabe yasezeye mu ikipe y’Igihugu

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Umunyabigwi muri Basketball y’u Rwanda, Aristide Mugabe yasezeye mu ikipe y’igihugu ya basketball.
Uyu mukinnyi wa Patriots BBC yari amaze imyaka 11, akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Mugabe Aristide umaze imyaka15 akina Basketball, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda b’icyitegererezo mu mikino yose u Rwanda ruserukamo washimiwe n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (BAL).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Mugabe Aristide yagize (...)

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Umunyabigwi muri Basketball y’u Rwanda, Aristide Mugabe yasezeye mu ikipe y’igihugu ya basketball.

Uyu mukinnyi wa Patriots BBC yari amaze imyaka 11, akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Mugabe Aristide umaze imyaka15 akina Basketball, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda b’icyitegererezo mu mikino yose u Rwanda ruserukamo washimiwe n’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (BAL).

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Mugabe Aristide yagize ati "Byabaye impamo! Imyaka 11 mpagarariye igihugu cyanjye u Rwanda.Imana yatumye mbigeraho.Byabaye icyubahiro n’umugisha kuba umwe mu bagize ikipe yigihugu (INZOZI ZABAYE IMPAMO).

Ndashimira Imana,ndashimira abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwanjye; @ferwaba,abavandimwe banjye (abakinnyi), abatoza bose, abaganga, .. inshuti zanjye n’umuryango wanjye,ABAFANA BANJYE NKUNDA.

Mwarakoze mwese kunyizera no kunshyigikira, Noneho urugendo rurarangiye, ndabashimiye,nishimiye ko natanze byose. N’igihe cyo kwinjira mu gice gishya.
IMANA ibahe umugisha mwese, LOVE&RESPECT."

Aristide Mugabe yavutse ku itariki ya 11 Gashyantare 1988 avukira i Huye mu ntara y’Amajyepfo, akaba ari ubuheta mu muryango w’abana batatu.

Mugabe w’imyaka 34 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rusizi BBC kuva mu 2007 kugeza mu 2009 mbere yo kujya muri Espoir BBC.

Espoir BBC yayikiniye kuva mu 2009 ayivamo mu 2015 agana muri Patriots BBC yari ivutse, kugeza ubu aracyayirimo anayibereye kapiteni.

Kuva mu 2011 atangira gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, yari mu bakinnye igikombe cya Afurika.

Yagiye aba kapiteni w’ikipe y’u Rwanda inshuro nyinshi anakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2013 na 2017.

Bimwe mu bikombe Mugabe Aristide yatwaye harimo icy’irushanwa rya Basketball ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) yatwaranye n’ikipe y’igihugu mu mwaka wa 2011, ndetse n’icya Zone 5 yabereye i Kampala hamwe na Espoir mu 2012, na 3 bya shampiyona yatwaranye na Espoir BBC kuva mu mwaka wa 2013-2015.

Mugabe kandi yatwaranye na Espoir ibikombe bibiri bikinwa hibukwa Gisembe (Memorial Gisembe) mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015.

Mugabe yerekeje muri Patriots muri 2015-2016 ndetse yayifashije kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona imaze gutwara n’ibindi byinshi.


Aristide Mugabe [nimero 4] agitangira gukinira u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa