skol
fortebet

Niyibizi Ramadhan yareze AS Kigali muri FERWAFA ayishinja amanyanga mu masezerano

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyibizi Ramadhan wari umaze umwaka umwe muri AS Kigali yamukuye muri Marines FC,yareze iyi kipe y’Umujyi wa Kigali muri FERWAFA ayishinja kwanga kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Niyibizi Ramadhan yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2 mu mwaka ushize,yishyuwe miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi ukina anyura ku mpande asatira akaba yari asigaje umwaka w’imikino muri AS Kigali.
Ingingo ya 6 y’amasezerano impande zombi zagiranye,ivuga ko ikipe izifuza uyu (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyibizi Ramadhan wari umaze umwaka umwe muri AS Kigali yamukuye muri Marines FC,yareze iyi kipe y’Umujyi wa Kigali muri FERWAFA ayishinja kwanga kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Niyibizi Ramadhan yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka 2 mu mwaka ushize,yishyuwe miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukinnyi ukina anyura ku mpande asatira akaba yari asigaje umwaka w’imikino muri AS Kigali.

Ingingo ya 6 y’amasezerano impande zombi zagiranye,ivuga ko ikipe izifuza uyu mukinnyi izishyura amafaranga atari munsi ya miliyoni 15, AS Kigali igatwara 60%, Ramadhan agatwara 40%.

Igira iti “mu gihe umukinnyi abonye indi kipe imwifuza, amasezerano afitanye na AS Kigali agifite agaciro, ikipe imwifuza igomba kwishyura AS Kigali miliyoni 15 frw, ni yo make yo kuura amsezerano y’umukinnyi hanyuma ayo mafaranga akagabanywa mu buryo bukurikira; AS Kigali igatwara 60%, umukinnyi agatwara 40%.”

Nyuma y’umwaka umwe, Ramadhan yabonye ikipe imwifuza ari yo APR FC ndetse yemera kwishyura miliyini 15 zikubiye mu masezerano ye.

Me Habimana Bonavanture uhagariye Niyibizi Ramadhan yabwiye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kubona ikipe nshya imwifuza bandikiye AS Kigali ariko yo ibatera utwatsi ibabwira ko miliyoni 15 itazemera.

Ati “ikibazo gihari ni uko njye na Ramadhan twandikiye AS Kigali tuyimenyesha ko hari amakipe amwifuza tubasaba ko bamurekura tukubahiriza ibikubiye mu ngingo ya 6 y’amasezerano imwemerera kuba yajya gukina ahandi bibaye ngombwa, urabizi ko ayo masezerano abakinnyi benshi bayasinya avuga ko abonye indi kipe yagenda.”

“Iyo ngingo imwemerera kuba yagenda ariko akagira ibyo yubahiriza, ibyo agomba kubahiriza harimo ko ikipe imufashaka nibura yakwishyura miliyoni 15 hanyuma ikipe igahamo Ramadhan 40%.”

Yakomeje avuga ko iyo ngingo ari yo itera ikibazo kuko nta hantu AS Kigali igaraza andi mafaranga yakwishyurwa cyangwa ngo ibuze Ramadhan kumvikana n’ikipe imwifuza.

Ati “Iyo ngingo rero ni yo itera ikibazo, AS Kigali ikavuga ngo twebwe miliyoni 15 ntabwo tuzemera kubera ko tubona yateye imbere ariko muri iyi ngingo ntigaragaza amafaranga y’andi atari miliyoni 15 AS Kigali yigeze yaka kandi nta nubwo ivuga ko hazajya kuba imishyikirano kandi haragenwe icyakubahirizwa bakamurekura.”

Ni yo mpamvu bahise bitabaza akanama gashizwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, ku munsi w’ejo karabahuza kagerageza kubumvikanisha ariko ntibyakunda.

Ati “akanama gashinzwe gukemura amakimbirane abantu babanze bamenye ko atari Urukiko, kagerageje kutwimvikanisha, dufata umwanya munini tuganira, tugira utuntu duke tutumvikanaho na AS Kigali, akanama nkemurampaka katubwiye ko kazatugezaho ibisubizo ku byo twakabajije ariko nta munsi baduhaye.”

AS Kigali ivuga ko ibyo yatanze kuri Ramadhan ari byinshi ku buryo itakwemera miliyoni 9, miliyoni 15 zose yaguzwe ngo igomba kuzibika maze APR FC yabishaka ikaba yagira icyo igenera umukinnyi.

Ku ruhande rwa Ramadhan n’umuhagarariye bo bavuze ko nta kindi bumva uretse kuba ibiri mu masezerano byakubahirizwa.

Ubuyobozi bwa AS Kigali ntabwagize icyo butangariza Ikinyamakuru ISIMBI kuri icyo kibazo.

Ibitekerezo

  • Abakinnyi birukira APR FC bishimye ariko iyo iguhaze ikujugunya nkumuganga ubaga nta kinya. Yibuke ubwo yirukanaga 16 players,TUYISENGE Jacques arihe ?yibuka uburyo Keddy Nsanzimfura yabijije icyuya kiyovu bajya mu manza ngo agiye muri APR?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa