Niyigena Clement yahishuye icyafasha APR FC gutsinda Rayon Sports
Yanditswe: Friday 27, Oct 2023
Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, yavuze ko buri mukinnyi wese wa APR FC agomba gutanga ibyo afite byose kugira ngo bazatsinde Rayon Sports.
Niyigena yabigarutseho nyuma yo gusoza imyitozo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakoze ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, yitegura Rayon Sports.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’iyo myitozo, Niyigena Clement, yatangaje ko buri mukinnyi yitegura uyu mukino byihariye kuko azi agaciro kawo ndetse buri wese akwiye gutanga byose ngo bazawutsinde.
Yagize ati "Buri wese aba agomba kwitegura neza kuko azi agaciro k’uriya mukino tugiye gukina. Ni umukino nzi agaciro kawo, uba ugomba gutanga byose ufite kugira ngo ubone intsinzi kubera ko ari wo mukino ukomeye [kurusha indi] hano mu Rwanda rero iyo umunsi wawo wageze buri wese aba agomba gutanga ibyo afite byose.
APR FC iri kwitegura bikomeye umukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona izakiramo mukeba w’ibihe byose Rayon Sports ku Cyumweru, tariki 29 Ukwakira 2023.
APR FC iri kwitegura mu buryo budasanzwe kuko ishaka kwihimura kuri Gikundiro iheruka kuyitsinda imikino itatu yikurikiranya haba muri Shampiyona igitego 1-0 tariki 12 Gashyantare 2023, ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro igitego 1-0 ku wa 3 Kamena 2023 no ku mukino wa Super Cup yayinyagiye ibitego 3-0 ku wa 12 Kanama 2023.
Abakinnyi 29 batarimo Nsengiyumva I’rshard bakoze imyitozo ndetse n’Umunya-Sudani Shaiboub Sharaf Eldin Ali yakoze iya wenyine ku ruhande nyuma yo gukira Malaria yari amaze iminsi arwaye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *