skol
fortebet

Niyonkuru Zephanie yavanywe ku mirimo muri Minisiteri ya Siporo

Yanditswe: Saturday 24, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’Abaminisitiri yakuye ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Sponsored Ad

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, rivuga ko Bwana Niyonkuru Zephaine yavanywe ku mirimo yo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).”
Niyonkuru Zephanie yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo muri Mutarama 2023 asimbuye Shema Maboko Didier wari wahagaritswe na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2022.

Niyonkuru Zephanie Yabaye umusifizi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru aho yasifuraga ku ruhande (umusifuzi w’igitambaro) mu mupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa