skol
fortebet

Niyonsaba Bienvenue wa Patriots BBC yahuye na se w’ukuri nyuma y’imyaka 28 yose

Yanditswe: Wednesday 01, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Niyonsaba Bienvenue usanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC, ku myaka 28 y’amavuko yabonanye na se w’ukuri mu gihe uwo yari azi ko ari se nyakuri yapfuye muri 2003 akanamushyingura.
Ikinyamakuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kivuga ko byose byatangiye ubwo Niyonsaba Bienvenue wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanzwe na nyina umubyara ajya kurerwa na nyirakuru.
Uko yakuraga yifuje kumenya ababyeyi be bituma Nyirakuru amuha uburenganzira bwo kujya ajya (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonsaba Bienvenue usanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC, ku myaka 28 y’amavuko yabonanye na se w’ukuri mu gihe uwo yari azi ko ari se nyakuri yapfuye muri 2003 akanamushyingura.

Ikinyamakuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kivuga ko byose byatangiye ubwo Niyonsaba Bienvenue wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanzwe na nyina umubyara ajya kurerwa na nyirakuru.

Uko yakuraga yifuje kumenya ababyeyi be bituma Nyirakuru amuha uburenganzira bwo kujya ajya gusura nyina n’uwo yitaga se [umugabo wa nyina] mu bihe by’ibiruhuko bari batuye i Rubavu.

Nubwo ngo yasuraga bariya babyeyi be [nyina n’umugabo we],aba ngo ntacyo bamufashije mu bijyanye no kwiga ahubwo ngo byose byakorwaga na nyirakuru.

Gusa ngo muri 2003 baje kugira ibyago uwo yari azi ko ari se [umugabo wa nyina] yitaba Imana ndetse Bienvenue ajya kumushyingura azi ko ashyinguye se umubyara mu maraso ubundi bakomeza ubuzima.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza arayarangiza ubundi akomeza gukina umukino wa Basketball nk’uwabigize umwuga ubu akaba akinira Patriots BBC ari na yo kipe ikomeye mu Rwanda.

Ngo mu minsi ishize ni bwo umwe mu nshuti ze bakinanye Basketball yamuhamagaye kuri telephone amubwira ko amufitiye inkuru ishyushye ariko ko baza kuzitirwa n’ibihe bya Guma mu Rugo byariho icyo gihe.

Byatumye ayo makuru ayamubwirira kuri telephone ko hari umugabo umaze iminsi avuga ko ari se kandi ko yifuza ko babonana.

Bienvenue avuga ko aya makuru yamubabaje ndetse akuka inabi iyo nshuti ye agira ati “Nawe unzi koko, urambwira ibyo kandi uzi neza ko Papa namushyunguye muri 2003.”

Gusa ngo ayo makuru ntiyari kuyumva ngo yicare aterere agati mu ryinyo ahubwo yongeye kubaza iyo nshuti ye amazina y’uwo mugabo uvuga ko ari Se, arayamubwira.

Ngo yahise ayabaza nyina ati “Ese umuntu witwa Byiringiro Enock uramuzi ?” Undi ngo yahise aba nk’uwikanze amubaza uwayamubwiye, amusubiza agira ati “Uwamumbwiye ntabwo ari ngombwa ahubwo mbwira, uramuzi ?” Umubyeyi we ngo yahise agwa mu kantu amubwira ko amuzi ndetse ahita amuhishurira ko ari se wo mu maraso.

Binvenue yahise agwa mu kantu bibanza kumubabaza kuba uwo mubyeyi we yaratuje mu gihe cy’iyi myaka yose ariko nyuma ngo yaje gucururuka ndetse ngo ubu yamaze kumubabarira ndetse bamaze no guhura.

Ibitekerezo

  • NTIBIBAHO NTIMUGAHIMBE INKURU. NTA MWANA UBYARWA MURI UBWO BURYO NGO AYOBERWE UKURI. N’IYO NYOKO UKUBYARA ATABIKUBWIYE UBIBWIRWA NA RUBANDA. UBWO SE YABONAGA ABANA NA NYIRAKURU ARIWE UMWITAHO WENYINE KUGEZA NO KUMURIHIRA ISHURI UKIBWIRA KO ATABYIBAZAGA? NONE SE UWO WAMUHAMAGAYE AMUBWIRA KO SE WA NYAWE YABONETSE, SI UKO YARI AZI KO ABAYEHO ATAZI SE? MUJYE MUREKA GUFATA ABASOMYI NK’INJIJI. GUSA YIHANGANE SI WE WENYINE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa