
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 14 Kamena,Niyonzima Olivier Seif yakoranye imyitozo na Rayon Sports yitegura APR FC ejo ku wa Gatandatu.
Sefu azakina umukino wo kuri uyu wa gatandatu bazahura na APR FC mu birori bibanziriza gutaha Stade Amahoro yavuguruwe ikagirwa nshya.
Sefu wakiniraga Kiyovu Sports agarutse muri Rayon Sports, nyuma y’imyaka 5 ayivuyemo.
Mu bakinnyi beza bo mu kibuga hagati mu Rwanda bakina bugarira, Niyonzima Olivier Sefu ari mu beza cyane ndetse yananyuze muri Murera asogongera ku buryohe bwayo hagati ya 2015-2019.Ari mu batwaye igikombe cya shampiyona iyi kipe iheruka.
Yayivuyemo mu 2019, ajya muri APR FC yamusezereye mu 2021,ahita asinya imyaka ibiri muri AS Kigali,ayisoje yerekeza muri Kiyovu Sports umwaka ushize ariko ntabwo babanye neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *