Imikino
Niyonzima Olivier ‘Seif’ wirengagijwe na Rayon Soport yasinyiye Kiyovu Sports
Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2023
Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari usoje amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira Kiyovu Sports.
Uyu musore w’imyaka 27 yatanzweho akayabo ka miliyoni 10 Frw mu gihe azajya ahembwa miliyoni 1 Frw ku kwezi.
‘Seif’ wiri watekerejweho na Rayon Sports bananiranywe ku mafaranga no gutinda kumusinyisha kuko hari abanyamahanga yifuzaga kandi itekereza ko bari ku rwego rwo hejuru . uyu yanaganiraga na Police FC ariko Kiyovu Sports yatanze menshi iramwegukana.
Niyonzima Olivier yatangiriye urugendo rwe rw’umupira w’amaguru mu ishuri rya Ruhago rya Isonga, akomereza muri Rayon Sports, APR FC ndetse na AS Kigali. Asanzwe anakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *