skol
fortebet

Niyonzima Olivier "Seif" yahagaritswe igihe kitazwi mu ikipe y’igihugu

Yanditswe: Tuesday 16, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif"yahagaritswe igihe kitazwi mu ikipe y’igihugu "Amavubi" kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.
Nyuma yo gutsinda igitego 1 Kenya ku munsi wa nyuma wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022,Niyonzima Olivier yahagaritswe mu gihe kitazwi mu ikipe y’igihugu kubera imyitwarire itari myiza nkuko FERWAFA yabitangaje kuri Twitter.
Ubutumwa FERWAFA yashyize kuri Twitter bugira buti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif"yahagaritswe igihe kitazwi mu ikipe y’igihugu "Amavubi" kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje.

Nyuma yo gutsinda igitego 1 Kenya ku munsi wa nyuma wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022,Niyonzima Olivier yahagaritswe mu gihe kitazwi mu ikipe y’igihugu kubera imyitwarire itari myiza nkuko FERWAFA yabitangaje kuri Twitter.

Ubutumwa FERWAFA yashyize kuri Twitter bugira buti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse.

Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi."

Amakuru aravuga ko uyu Sefu Niyonzima ataraye kuri Hotel y’Amavubi i Nairobi nyuma y’uriya mukino.

Amakuru dukesha B&B FM-Umwezi nayo ikesha abari mu ikipe y’igihugu ni uko uyu musore ikipe yahagurutse ataraza, kandi bari bababujije kuva kuri Hotel nyuma yo gutsindwa na Kenya.

Amavubi arahaguruka Saa 11H00 ku kibuga cy’indege cyo muri Kenya,gusa bavuye kuri Hotel uyu mukinnyi yaburiwe irengero.

Kuya 4 Kanama uyu mwaka,nibwo ikipe ya APR FC yirukanye Niyonzima Olivier ‘Seif’ kubera imyitwarire mibi, aho yari amaze ibyumweru bibiri n’igice adatanga raporo y’uburyo akoramo imyitozo mu rugo kandi bari barabitegetswe.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati, yirukanwe yari yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC gusa yahise aseswa,kubera imyitwarire mibi.

Uyu mukinnyi yahise agurwa na AS Kigali yakoze agahigo ko kugura abakinnyi benshi mu isoko riheruka.

Niyonzima uzwi ku izina rya Sefu, ntacyo aratangaza kuri iki cyemezo cya FERWAFA cyo kumuhagarika mu ikipe y’igihugu.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda E ryo gushaka ticket yo guhagararira Africa mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar, amaze gukina imikino itandatu, yatsinzwe itanu, anganya rimwe.

Kuva uyu mwaka watangira, Amavubi amaze gukina imikino yose hamwe 13, yatsinze itatu itsindwa itandatu, isigaye irayinganya.

Umusaruro w’Amavubi n’ibibazo bitandukanye byagiye bivugwa muri FERWAFA byatumye abakunzi b’umupira w’amaguru kenshi banenga iyi kipe y’igihugu, ndetse benshi bagaragaje kwibaza impamvu Niyonzima yirukanywe muri iyi ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa