skol
fortebet

Niyonzima Olivier "Seif" yasabye imbabazi nyuma yo guhagarikwa mu Mavubi

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" uheruka guhagarikwa mu ikipe y’igihugu,yandikiye Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) kuri uyu wa Gatanu, amusaba imbabazi kubera imyitwarire iherutse kumuranga.
Niyonzima Olivier yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu atabiherewe uburenganzira yigira mu kabyiniro ko muri Kenya, ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsindwa nicyo gihugu ibitego 2-1,
Ibaruwa yanditse igira iti “Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka "Seif" uheruka guhagarikwa mu ikipe y’igihugu,yandikiye Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) kuri uyu wa Gatanu, amusaba imbabazi kubera imyitwarire iherutse kumuranga.

Niyonzima Olivier yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu atabiherewe uburenganzira yigira mu kabyiniro ko muri Kenya, ubwo u Rwanda rwari rumaze gutsindwa nicyo gihugu ibitego 2-1,

Ibaruwa yanditse igira iti “Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n’abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.”

Mu by’ukuri muyobozi, ubwo twari muri Kenya, nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n’indangagaciro tugenderaho mu Ikipe y’Igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n’abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.”

Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi, nkaba niteguye gukorera igihugu cyanjye nk’uko byari bisanzwe.”

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yamenyekanye cyane akinira Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, akaba yarayigezemo avuye muri Isonga FC.

Uyu wakiniye APR FC mbere yo kujya muri AS Kigali abarizwamo uyu munsi, akinira Ikipe y’Igihugu guhera mu 2017, aho amaze kugaragara mu mikino 21, atsinda igitego kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa