skol
fortebet

"Njye kwiga Masters se? Ubu imyaka 15 maze mu mupira nsubire mu ishuli kuwiga?" Jimmy Mulisa

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa ababajwe bikomeye namwe mu magambo y’abanyamukuru bavuga amagambo asebya bamwe mu batoza bavuga ko ntacyo bashoboye ndetse nta nicyo bazi kandi nyamara ngo n’ababivuga nta bumenyi baba bafite ku umupira.
Jimmy Mulisa avuga ko bimwe mu bitangazamakuru byihandagagaza bigashaka gutuka cyangwa gutesha agaciro umutoza, n’imyaka aba amaze mu mupira bakayihindura ubusa kandi nyamara ngo ugasanga n’uwo ubivuga umupira atanawumazemo byibuze amezi ari hejuru ya 3. (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa ababajwe bikomeye namwe mu magambo y’abanyamukuru bavuga amagambo asebya bamwe mu batoza bavuga ko ntacyo bashoboye ndetse nta nicyo bazi kandi nyamara ngo n’ababivuga nta bumenyi baba bafite ku umupira.

Jimmy Mulisa avuga ko bimwe mu bitangazamakuru byihandagagaza bigashaka gutuka cyangwa gutesha agaciro umutoza, n’imyaka aba amaze mu mupira bakayihindura ubusa kandi nyamara ngo ugasanga n’uwo ubivuga umupira atanawumazemo byibuze amezi ari hejuru ya 3.

Yagize ati”hari ukuntu abantu bagenda bakavuga ibintu, urebye imyaka maze mu mupira, ukumva umuntu ari kuri radiyo arimo aravuga ngo uriya nta kintu azi ngo najye kwiga, njye kwiga Masters se? Ukumva ngo uriya nta mupira azi ugasanga kandi uri kubivuga amaze amezi 3 mu mupira, ugasanga arimo kukwigisha ibintu ugomba gukora, birababaje, ubu barashaka ko umuntu asubira mu ishuri ngo ajye kwiga umupira, umaze imyaka igera kuri 15 mu mupira.”

Mulisa kandi yasabye itangazamakuru kudakomeza gushuka abakinnyi bababbwira ko ari abahanga ahubwo ari ikibazo cy’umutoza udashoboye, kandi nyamara baba babizi neza ko ikibazo kiri ku abakinnyi.

Yagize ati”ikintu wenda nababwira mujye mugerageza muvuge n’abakinnyi, kubera ko bifasha umutoza bigafasha n’umukinnyi kubera ko iyo mugiye mukabeshya umukinnyi ngo ikibazo ni umutoza, ngo we arashoboye kandi mubizi neza ko mu mubeshya ni ikibazo.

Mulisa yavuze kandi ko ibyo yaciyemo ari umukinnyi aribyo agerageza gucishamo abakinnyi be kugira ngo bitware neza, kuko uko yakinaga kubibwira abakinnyi ntibyamunanira ko ahubwo ngo hari n’igihe umukinnyi nawe aba yifitiye ibindi bintu byinshi mu umutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa