skol
fortebet

"Njyewe se mfite imigabane muri AS Kigali?"-Jimmy Mulisa asubiza abamushinja kwirukanisha Nshimiyimana

Yanditswe: Friday 24, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’agateganyo wa AS Kigali,Jimmy Mulisa,yatangaje ko nta migabane afite muri AS Kigali ku buryo yari kwirukanisha umutoza Eric Nshimiyimana mu minsi ishize.
Mulisa wahoze ari umutoza wungirije wa AS Kigali ariko akaza kuva muri uwo mwanya,yavuze ko icyemezo cyo kwirukana uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Nshimiyimana nta ruhare yari kukigiramo kuko nta migabane afite mu ikipe.
Ati "Reka tuganire,mfite imigabane muri AS Kigali ku buryo mvuga ngo birukane kanaka?.Nta migabane (...)

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’agateganyo wa AS Kigali,Jimmy Mulisa,yatangaje ko nta migabane afite muri AS Kigali ku buryo yari kwirukanisha umutoza Eric Nshimiyimana mu minsi ishize.

Mulisa wahoze ari umutoza wungirije wa AS Kigali ariko akaza kuva muri uwo mwanya,yavuze ko icyemezo cyo kwirukana uwari umutoza mukuru w’iyi kipe Nshimiyimana nta ruhare yari kukigiramo kuko nta migabane afite mu ikipe.

Ati "Reka tuganire,mfite imigabane muri AS Kigali ku buryo mvuga ngo birukane kanaka?.Nta migabane mfitemo.Umubano wacu hari ibyo dukorana binyuze muri fondation yanjye.Turacyaganira hari ibintu byinshi nshaka gukorana nabo.

Niba Perezida yampamagaye ngo ngwino udufashe muri ibi bihe ubwo wakwangira umuntu ngo natumye kanaka yirukanwa?.Ubwo se ninjye watumye bigenda nabi?.Iyo ni imyumvire mibi.

Umutoza Mulisa yatangaje ko avugana n’umutoza Nshimiyimana cyane ko bakinannye muri APR FC no mu Mavubi yagiye muri CAN 2004.

Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo.

Jimmy Mulisa yaraye atoje umukino wa mbere yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1 ndetse yakoze impinduka mu ikipe aho Haruna Niyonzima yongeye kugirwa kapiteni w’iyi kipe, asimbuye Bishira Latif.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa