skol
fortebet

Nkurunziza uyobora Kiyovu Sports yifuza ko Mvukiyehe Juvénal yemera amakosa mu ruhame

Yanditswe: Friday 20, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nkurunziza David uyobora Kiyovu Sports ntateganya kugirana ibiganiro na Mvukiyehe Juvénal, mu gihe ataremerera mu ruhame ko ari we wahemukiye iyi kipe.

Sponsored Ad

Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10, agaragaza ishusho y’imibereho ya Kiyovu Sports, kugeza ubu iteye inkeke abakunzi bayo kuko intsinzi yabaye iyanga.

Yavuze ko ibibazo byose byatewe n’ubuyobozi bwabanje ariko cyane cyane Mvukiyehe ugomba gusaba imbabazi abo yahemukiye.

Ati “Njyewe rwose ntabwo niteguye kuvugana na Juvénal [Mvukiyehe] mu gihe atarafata umwanzuro kuri ‘micro’ nk’uko imbere y’abantu, ngo avuge ati ‘nahemukiye ikipe, aya makosa aya n’aya ndayemera kuko ntaho nayahungira, ndi umutu, hari ibyo nakoze koko mbona bidakwiriye byajyanye ikipe mu ngorane’.”

Si ubwa mbere Nkurunziza agaragaje ko ibibazo byose ikipe irimo byatewe n’ubuyobozi bwabanjirije komite iriho, ariko hari gukorwa igishoboka cyose ngo ikipe izanzamuke.

Usibye imyenda ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bubereyemo abakinnyi n’abakozi b’ikipe, hari n’uduhimbazamushyi two mu bihe bitandukanye tutaratangwa kugeza uyu munsi.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda igze ku munsi wayo wa 14, ikaba ifite amanota umunani n’umwenda w’ibitego 17.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa