skol
fortebet

"Nkuye ikipe yanjye muri uyu mwanda"-KNC yakuye Gasogi United muri shampiyona

Yanditswe: Thursday 27, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United FC,Kakooza Nkuriza Charles [ KNC], yatangaje ko ikipe ye ayikuye muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nyuma kunenga imisifurire yaranze umukino wabahuje na Rayon Sports ikabatsinda igitego kimwe ku busa.
Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Gasogi United igitego 1-0 ariko hakabamo kwibeshya k’umusifuzi wo ku ruhande Saidi wanze igitego Gasogi United yatsinze avuga ko habayeho kurarira,KNC yarakaye cyane ahita avuga ko ikipe ye ayikuye muri shampiyona.
KNC (...)

KNC yabwiye Itangazamakuru ati "Biteye isoni n’agahinda.Bikomeje kwisubiramo.Mwabonye umukino wa Police FC uko warangiye.Mubonye n’uyu ariko ibi byo byari Personal kubera ko twavuze ngo Perezida wa komisiyo ishinzwe abasifuzi yegure.Ibi nibyo yakoze.

Ibi ni ibigaragaza ko federasiyo yuzuyemo mafia,umwanda n’ibindi.Twebwe dufashe umwanzuro ikipe tuyikuye mu irushanwa.Guhera uyu munsi abakinnyi bacu bazakomeza gukora imyitozo,tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzongera gukina shampiyona.

Ntabwo dushobora kugaruka nubwo zaba impuhwe z’Imana,kuko ibi n’umwanda.Ntabwo dushobora gukora ibi.Mwabonye umupira twakinnye,mwabonye ingufu twashyizemo.Abasifuzi baje bahawe amabwiriza.Nibyo tuvuga nibadakemura iki kibazo hari igihe abantu bazarwana inyuma y’ikibuga.Aba bagabo bari gukina n’amarangamutima.Wabona ibintu nk’ibi ukavuga ngo ugiye gushyira amafaranga mu mupira?.Noneho banasebeje na Minisitiri waje kureba umukino.

Nibadakubura umwanda uri muri federasiyo yo mu Rwanda,Olivier ntacyo ufite uretse itsinda ry’aba Mafia [abagizi ba nabi],baboze.Ubu ndabivuze nibashaka bampamagare."

Ikipe ya Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere kuwa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 ihindura shampiyona y’u Rwanda kubera Perezida wayo KNC gusa ntirambyemo kuko ayikuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa