skol
fortebet

Novak Djokovic wa mbere ku isi muri Tennis yirukanwe muri Australia

Yanditswe: Sunday 16, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Serbia nimero ya mbere ku isi mu mukino wa Tennis yamaze gutsindwa urubanza rwo guhabwa visa imwemerera kuguma muri Australia nyuma yo kwanga kwikingiza Covid-19 ndetse akabeshya amakuru yabajijwe ajyanye na Covid ubwo yari agiye muri iki gihugu.
Uyu mukinnyi wari werekeje muri Australia gukina irushanwa rya Australian Open ryamuhiriye kurusha ayandi yose kuko amaze kuritwara inshuro 9 zirimo n’umwaka ushize,ntabwo azakina iry’uyu mwaka kuko ararara yirukanwe muri iki gihugu.
Kuba (...)

Kuba yatsinzwe uru rubanza rwa VISA,amategeko avuga ko agomba kumara imyaka 3 adakandagira muri iki gihugu kugeza ubwo azongera kubona Visa nshyashya.

Abacamanza batatu bo mu rukiko rw’ikirenga bemeje icyemezo cyo gukuraho viza y’uyu mukinnyi wa Tennis utarakingiwe, kubera inyungu rusange, bivuze ko adashobora guhatanira kugumana iki gikombe yatwaye.

Icyemezo cy’urukiko kije gikurikira icyemezo kitavuzweho rumwe cyo gusonera Djokovic gukingirwa COVID kugira ngo akine Australian Open irushanwa rya mbere muri 4 akomeye akinwa muri Tennis.

Abavoka b’uyu mukinnyi wa mbere ku isi bari bavuze ko kwandura coronavirus mu kwezi gushize byagombaga gutuma yemererwa kwinjira mu gihugu byemewe n’amategeko akanakina.

Yabanje kwamburwa visa igihe yageraga i Melbourne bwa mbere, ariko yatsinze ubujurire mu rukiko yemererwa kuguma muri Ositaraliya.

Nyuma Djokovic yemeye ko imenyekanisha ry’ingendo yakoze mbere y’ibyumweru bibiri ngo yerekeze muri iki gihugu yazibeshye kuko yavuze ko ntaho yagiye kandi hari ibihugu 2 yagiyemo.

Yiyemereye kandi ko yabajijwe imbonankubone n’umunyamakuru wo mu kinyamakuru cyo mu Bufaransa mu Kuboza, nubwo yanduye COVID.

Basanze Novak hari ibyo yabeshye ubwo yasabaga ibyangombwa byo kujya Melbourne bituma atsindwa urubanza none ahombye irushanwa ryishyura miliyoni zirenga 2 z’amadolari umukinnyi uritwaye.

Djokovic wifuzaga kwegukana igikombe cya 21 cya Grand Slam akaba uwa mbere ku isi ufite nyinshi, yagombaga gukina umukino we wo mu cyiciro cya mbere na mugenzi we wo muri Seribiya Miomir Kecmanovic. Ubu azasimburwa n’undi munyamahirwe.

Ni ku nshuro ya mbere Rafael Nadal agiye gukina Grand slam itarimo Federer na Novak icyarimwe bananganya grand slam 20.Iri rushanwa rimara ibyumweru 2 rizatangira kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa