skol
fortebet

Novak Djokovic wanze kwikingiza Covid-19 yambuwe Viza ya Australia-ashobora kudakina AO

Yanditswe: Friday 14, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka,ubwenegihugu n’umuco,Hon.Alex Hawke yakuyeho visa ya nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic, ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ubwa mbere yaburanye agatsinda.
Guverinoma ya Australia ikaba iteganya kumwirukana muri icyo gihugu cyane ko yanze kwikingiza kandi abakinnyi bose bagomba kwitabira imikino ya Australian Open [AO] bari bategetswe kuba bakingiwe.
Uyu mugabo yari yahawe umwihariko ngo yitabire Australia Open kandi atarikingije COVID-19 (...)

Sponsored Ad

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka,ubwenegihugu n’umuco,Hon.Alex Hawke yakuyeho visa ya nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Novak Djokovic, ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ubwa mbere yaburanye agatsinda.

Guverinoma ya Australia ikaba iteganya kumwirukana muri icyo gihugu cyane ko yanze kwikingiza kandi abakinnyi bose bagomba kwitabira imikino ya Australian Open [AO] bari bategetswe kuba bakingiwe.

Uyu mugabo yari yahawe umwihariko ngo yitabire Australia Open kandi atarikingije COVID-19 ariko benshi mu baturage n’abatagira kubogama banenga iki cyemezo kuko cyagaragazaga ubusumbane mu mategeko.

Mu itangazo rirerire yasohoye,Bwana Hawke yagize ati "Uyu munsi nakoresheje imbaraga zanjye nkurikije ingingo ya 133C (3) y’itegeko ry’abinjira n’abasohoka kugira ngo mpagarike viza ya Bwana Novak Djokovic yari afite ku buzima no ku kubahiriza amategeko, cyane ko kubikora ari ku bw’inyungu rusange za rubanda.

Iki cyemezo cyakurikiye amategeko ya Federal Circuit and Family Court yo kuwa 10 Mutarama 2022, kivanaho icyemezo cyafashwe mbere ku mpamvu zishingiye ku butabera.

Mu gufata iki cyemezo, nasuzumye nitonze amakuru nahawe n’ishami rishinzwe ubuzima bw’iimbere mu gihugu,Abashinzwe kurinda umupaka wa Australia na Bwana Djokovic.

Guverinoma ya Morrison yiyemeje kurinda imipaka ya Australia, cyane cyane ku cyorezo cya COVID-19."

Ibi bivuze ko Djokovic, umukinnyi wa Tennis wa mbere mu bagabo ku isi, abujijwe kwinjira muri Australia imyaka itatu nkuko ingingo ya 133C (3) y’amategeko ibivuga.

Iki cyemezo kivuga ko uhagarikiwe Viza nkuku kwa Djokovic adashobora guhabwa indi viza mu gihe kiri hasi y’imyaka itatu.

Icyakora,ingingo ivuga ko hari icyitonderwa ku bantu bamwe na bamwe "mu bihe bitandukanye," kandi uyu munyabigwi wo muri Seribiya ntazabura kujuririra iki cyemezo, kugirango abashe gukina mu minsi iri imbere.

Viza ya mbere y’uyu nimero ya mbere ku isi yahagaritswe bwa mbere ijoro yinjiye ku butaka bwa Australia ahita anajya gufungirwa muri hotel bafungiramo abanyamahanga.

Uyu museribe yari yagaragaje ubusonerwe ku itegeko ryo gukingirwa Covid-19 butari bufite agaciro imbere y’ubuyobozi bw’igihugu.

Uku gusonerwa, gutangwa n’itsinda ry’inzobere kandi rishyigikiwe na Tennis Australia, Mu gihe guverinoma yavugaga ko ishaka kwirukana Djokovic kubera ko yanduye Covid-19 ku ya 16 Ukuboza yarangiza akajya mu bantu atishyize mu kato.

Iyi mpamvu yatangwaga na guverinoma yateshejwe agaciro n’urukiko Djokovic ararekurwa yemererwa gukina AO.

Uyu mukinnyi nawe ubwe yemeye ko yagiye mu irushanwa ry’iwabo arwaye Covid-19 ariko ngo nta bisubizo yari yakabonye ndetse mu butumwa yatanze ku mbuga ze yemeye ko yakoze amakosa ubwo yuzuzaga impapuro zo kwinjira muri Australia kuko yahakanye ko atigeze agira aho ajya mu minsi mike ishize kandi yaragaragaye mu bihugu 2 birimo Espagne.

Iki cyemezo kandi cyateje akajagari gakomeye muri Australian Open yari yamaze gukorerwa tombola, aho Djokovic yari yahawe umwanya wa mbere muri Tombola [Top seed].

Djokovic yashakaga gukora agahigo ko gutwara Australian Open ku nshuro ya 10 no kuba umukinnyi wa mbere ku isi ufite amarushanwa menshi ya Tennis kuko iri rushanwa rimworohera cyane ryari gutuma aca kuri Nadal na Federer banganya Grand Slams 20.

Novak Djokovic afite abanyamategeko bakomeye cyane biteguye guhita bajuririra iki cyemezo vuba na bwangu hanyuma akabona amahirwe yo gukina iri rushanwa rizatangira kuwa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, nubwo bisa nkaho nta mahirwe afite yo gukina irushanwa ry’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa