skol

Nsengiyumva Shemu na Ingabire Diane begukanye Race to Remember 2026

Yanditswe: Monday 27, Apr 2026

featured-image

Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec na Ingabire Diane wa Benediction Club, begukanye Isiganwa ry’amagare ryo kwibuka ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ‘Race to Remember 2026’.

Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe iri siganwa ry’iminsi ibiri aho muri uyu mwaka ryari rifite umwihariko wo kuba ryarateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, n’akarere ka Rusizi.

Kuri uyu munsi wa Kabiri Abasiganwa bazengurutse mu mujyi wa Rusizi. Abangavu bazengurutse inshuro eshatu ubundi Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team aba uwa mbere naho Ingimbi zizenguruka inshuro 6 Nkurikiyinka Jackson wa Benediction Cycling Team aba ariwe uba uwa mbere.

Mu bagore bakuru Ingabire Diane wa Benediction Club niwe wisubije umwanya wa mbere nyuma y’uko ku munsi ubwo isiganwa ryavaga i Karongi rigasorezwa i Rusizi nabwo ariko byagenze.

Ibi ni nako byagenze kuri Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec mu bagabo. Muri rusange hegeranyijwe ibihe byakoreshejwe muri Race to Remember 2026 ,mu bangavu

Masengesho Yvonne wa Ndabaga CT niwe wabaye uwa mbere naho mu ngimbi n’ubundi Nkurikiyinka Jackson wa Benediction Club aba uwa mbere.

Mu bakobwa batarangeje imyaka 23 Byukusenge Mariatha wa Sina Cycling Team yabaye uwa mbere naho mu bahungu batarengeje imyaka 23 Tuyizere Hashim wa Team Amani aba ariwe uba uwa mbere.

Mu bagore Ingabire Diane wa Benediction Club yabaye uwa mbere naho mu bagabo Nsengiyumva Shemu wa Java Inovotec aba uwa mbere.

Nsengiyumva Shemu yishimira ko yegukanye Race to Remember 2026

Mbere y’uko isiganwa ritangira abakinnyi n’abayobozi babanje kujya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kamembe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa