skol
fortebet

Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ yatandukanye na APR FC

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’Intamba mu Rugamba Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’ yamaze gutandukana n’ikipe ya APR FC nyuma y’uko umwanya wo gukina muri iy’ikipe y’Ingabo z’Igihugu abona udahagije.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC iguze abandi bakinnyi b’abanyamahanga biganjemo abo hagati mu kibuga baje basanga abandi banyarwanda,byatumye Pitchou abura umwanya wo kubanza mu kibuga muri APR FC.

Uyu mukinnyi yafashe icyemezo cyo gusaba APR FC gutandukana nayo, n’ikipe irabimwemerera, ubu akaba yatangiye gukora imyitozo n’abandi bakinnyi badafite amakipe b’abanyarwanda.
Nshimirimana yageze muri APR FC muri 2023 avuye muri Kiyovu Sports imutangaza nk’umunyamahanga wa mbere ubwo yari ihinduye politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa.
Nshimirimana w’imyaka 24 yanyuze mu yandi makipe akomeye arimo Rukinzo FC y’i Burundi yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports ndetse anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa