skol
fortebet

Nshimiyimana na Karekezi banenze FERWAFA kubera imitegurire mibi y’imikino y’Agaciro

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric na Karekezi Olivier bikomye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera imitegurire mibi yaraye igaragaye mu mukino w’Agaciro Development Fund baraye bakinnye ugahagarara iminota 10.
Aba batoza babajwe no kuba uyu mukino wahagaze igihe kirekire kandi amakipe yombi yashakaga igitego dore ko byari 0-0 maze umupira ugahagarara iminota igera ku 10 kubera kubura icyapa cyo gusimbuza.
Mu kiganiro aba batoza bagiranye n’itangazamakuru nyuma (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric na Karekezi Olivier bikomye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera imitegurire mibi yaraye igaragaye mu mukino w’Agaciro Development Fund baraye bakinnye ugahagarara iminota 10.

Aba batoza babajwe no kuba uyu mukino wahagaze igihe kirekire kandi amakipe yombi yashakaga igitego dore ko byari 0-0 maze umupira ugahagarara iminota igera ku 10 kubera kubura icyapa cyo gusimbuza.

Mu kiganiro aba batoza bagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino bose banenze iyi mitegurire ndetse bemeza ko hakagombye kugira igihinduka kugira ngo imikino itaha bizagenze neza.

Karekezi yagize ati “ Ku ruhande rw’imisifurire ibyo bakora sibyo kuko sinumva uko tumara iminota 10 tudakina ngo nuko ibikoresho byabo bidakora neza.Twarimo dusatira umukino bahita bawuhagarika ndetse bituma tudakomezanya ingufu twari dufite.Twakagombye kuba twakomeje gukina hanyuma bo bagakomeza gukora ibikoresho byabo.N’ikibazo gikomeye kuko iminota 10 umukinnyi aba ahagaze kongera gusubirana ingufu yari afite mbere yo guhagarara biragorana.

Umutoza Nshimiyimana we yagize ati “Hariho abantu batazi inshingano zabo kuko mu mitegurire y’iyi mikino batubwiye ko tugomba kuzana imyenda yo gukinana gusa ibindi federasiyo ikabyitaho.Guhagarika umukino iminota 10 utubwira ngo nitwe twakiriye umukino tugomba kuba dufite icyapa berekaniraho ibyo gusimbuza n’iminota sibyo nababwiye ko bagomba guhamagara uwo muri FERWAFA ubishinzwe bakatureka tugakomeza umukino. Abashinzwe gutegura amarushanwa bagakwiye kwikubita agashyi.”

Uyu mukino waje kurangira AS Kigali itahanye intsinzi y’igitego 1-0, aho wagaragayemo amahane menshi mu bakinnyi cyane ko batemeranyaga n’ibyemezo by’umusifuzi.

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa