skol
fortebet

Nshimiyimana yatangaje byinshi kuri Karekezi nyuma yo kumutsinda

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali yatangaje ko gutsinda Karekezi Olivier mu mukino w’Agaciro Development Fund ari ukumuha ikaze mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko ataramenyera ibijyanye no gutoza mu Rwanda. Aba batoza bakinannye mu ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje mu mikino ya CAN 2004 bongeye guhura batoza amakipe atandukanye gusa Nshimiyimana utoza AS Kigari niwe wabyungukiyemo kuko yabashije kwegukana amanota 3 mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro Development Fund.
Mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali yatangaje ko gutsinda Karekezi Olivier mu mukino w’Agaciro Development Fund ari ukumuha ikaze mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko ataramenyera ibijyanye no gutoza mu Rwanda.

Aba batoza bakinannye mu ikipe y’igihugu Amavubi yerekeje mu mikino ya CAN 2004 bongeye guhura batoza amakipe atandukanye gusa Nshimiyimana utoza AS Kigari niwe wabyungukiyemo kuko yabashije kwegukana amanota 3 mu mukino wa kabiri w’igikombe cy’Agaciro Development Fund.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uyu mukino Nshmiyimana yavuze ko yahaye ikaze Olivier Karekezi kandi ko akwiye kumenya ko umwuga wo gutoza ukomeye cyane ko we nubwo awumaze igihe yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye asaba Karekezi kubyitega.

Yagize ati “Kuba Karekezi yaje namubwiye karibu muri mwebwe (Abanyamakuru).Njye natangiye mbere ye ni akazi katoroshye.Nigeze kubwira Jimmy agitangira nti “ narakinaga nkananirwa ariko iyo natahaga narajyamaga ngasinzira ariko gutoza hari igihe nkanguka nkumva imitsi irandya aransekagusa nyuma y’iminsi yarambwiye ati Coach uziko bya bindi nsigaye mbyumva.Ntabwo biba byoroshye gusa nashyiremo ingufu ni byiza”.

Uyu mutoza yatsinze umukino wa kabiri mu gikombe cy’Agaciro nyuma y’aho umukino wa mbere yari yatsinzwe na APR FC ibitego 2-0 aho ku mukino wa nyuma uzaba ku wa gatandatu taliki ya 16 Nzeri azahatana n’ikipe ya Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa