skol
fortebet

Nshimiyimana yikomye bikomeye imisifurire ari guhabwa muri shampiyona

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric aratangaza ko atishimiye imisifurire yo ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ukwakira 2017 ubwo yatsindwaga n’ikipe ya APR FC ibitego 2-1 ndetse ntiyishimiye igitego cya kabiri yatsinzwe aho avuga ko umukinnyi Twizerimana Martin Fabrice yari yaraririye. Uyu mutoza wa AS Kigali yiyubatse ku buryo bukomeye,yavuze ko abasifuzi bagakwiye kuba abanyamwuga niba bashaka ko umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere ndetse avuga ko n’umwana muto nawe yari kubona ko (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Nshimiyimana Eric aratangaza ko atishimiye imisifurire yo ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ukwakira 2017 ubwo yatsindwaga n’ikipe ya APR FC ibitego 2-1 ndetse ntiyishimiye igitego cya kabiri yatsinzwe aho avuga ko umukinnyi Twizerimana Martin Fabrice yari yaraririye.

Uyu mutoza wa AS Kigali yiyubatse ku buryo bukomeye,yavuze ko abasifuzi bagakwiye kuba abanyamwuga niba bashaka ko umupira w’amaguru mu Rwanda utera imbere ndetse avuga ko n’umwana muto nawe yari kubona ko Martin yaraririye.

Yagize ati “Nibaza ko igitego cya kabiri n’umwana muto utazi iby’umupira yasifura ko habayeho kurarira.sinjya nkunda kuvuga ku basifuzi gusa urebye ahantu yari ari yabibonaga ku buryo yari gusifura ko habaye kurarira.Twifuza ko abanyamakuru mwajya mudufasha mukavuga ku makossa yakozwe abayakoze bakabihanirwa.byahereye ku gitego Rayon Sports yadutsinze umusifuzi yasifuye penaliti kandi itari yo none uyu munsi nabwo biraje igitego cya APR FC cyabayemo kurarira.Biragoye kuko niba dushaka ko abakinnyi bacu bajya ku rwego rwo hejuru n’abasifuzi bakagombye kuzamura urwego rwabo. “

Nshimiyimana yemeye ko abakinnyi be bari ku rwego hasi ndetse atashoboye kubonera igisubizo mu kibuga hagati.Yanenze umusaruro w’ umusore Ishimwe Kevin ndetse yemeza ko gutakaza imipira cyane iri mu mpamvu yatumye batabasha kwitwara neza muri uyu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa