skol
fortebet

Rwatubyaye yavuze ku mwuka mubi uri kuvugwa muri Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 11, Oct 2023

Rwatubyaye yavuze ku mwuka mubi uri kuvugwa muri Rayon Sports

Sponsored Ad

skol

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul,yatangaje ko iyi kipe igomba gutsinda Etoile de l’Est,igahagarika ibihe bibi irimo.

Mu kiganiro uyu Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul,yahaye TV y’ikipe,yavuze ko kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri bagomba gutsinda Etoile de l’Est barakina mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona.

Ati "Mu ikipe dufitemo abakinnyi bamaze gutera imbere.Hari imbogamizi kuba nta mutoza dufite ubu ngubu,kuba tumaze kunganya imikino itanu.Ni ibintu bidakunze kubaho muri Rayon Sports.

Navuga ko turi abakinnyi bakunda guhangana,turi abakinnyi bakunda irushanwa.Ku giti cyacu n’ibintu tugiye gukoraho,dushyire imbaraga hamwe.Uyu mukino wo kuwa Gatatu ntakintu kiturangaje imbere uretse kuyitsinda.

Nta kindi kintu turi gutekereza,nta kunganya,nta gutsindwa,niyo twitayeho cyane."

Abajijwe ku bivugwa ko mu ikipe harimo umwuka mubi,Rwatubyaye yagize ati "Nta hataba umwuka mubi mu mupira w’amaguru.Buri mukinnyi aba afite uko akina,afite mugenzi we yiyumvamo ariko niyo mpamvu haba hari ababa bashinzwe kudushyira hamwe.Duhereye ku bakapiteni b’ikipe,ku bakinnyi bakuru,abatoza kaba ari akazi kabo.

Urebye nta mwuka mubi navuga uhari.Nta bintu bihambaye cyane.Wenda navuga nko mu kibuga umupira bigenze gutya na gutya,uri mu mwanya umeze gutya ugomba gupasa mugenzi wawe.Ni ibintu by’imikinire ntabwo ari ibintu by’umuntu ku giti cye ubitse inzika.Nta mwuka mubi uhari wahungabanya ikipe."

Rayon Sports iyobowe na Mohamed WADE(Umutoza w’agateganyo) yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhangana na Etoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Abakinnyi barimo Aimable NSABIMANA,Adolphe HAKIZIMANA na Didier Jr MUCYO ntibakoze imyitozo.Kubera ikarita itukura,Luvumbu Heritier ntabwo agaragara muri uyu mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa