"Ntabwo bishimishije kuba ikipe turusha ibigwi zituri imbere"-Mitima Isaac
Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023
Myugariro wa Rayon Sports,Isaac Mitima,yatangaje ko we na bagenzi be bakinana biyemeje gutsinda imikino yose uhereye kuri Mukura VS nta kunganya kugira ngo bakuremo ikinyuranyo barushwa n’amakipe arimo n’atabarusha ibigwi.
Ibi Mitima yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma Rayon Sports yakoze yitegura umukino wa Mukura VS&L muri Shampiyona igeze ku Munsi wa 10.
Mitima yabwiye abanyamakuru ati "Kunganya na APR FC ntabwo byadushimishije ariko nanone ntabwo ari umusaruro mubi kuko iriya n’ikipe nkuru ngenzi yacu duhora ducungana.
Kunganya nayo bivuze ko tuyishyize ku ruhande tugiye gushaka andi manota yose asigaye dutsinda gusa,nta kundi kunganya twifuza,kugira ngo twegere n’izituri imbere.
Ku myiteguro y’umukino wa Mukura VS&L,Mitima yagize ati "Twiteguye neza,ikipe ni nziza dufite ka morali,nta kibazo kirimo,nta mwuka mubi,twese turi hamwe,dushyize hamwe,tuzi intego twihaye yo gutsinda imikino yose isigaye nta kunganya,kugira ngo dukuremo n’ayo manota.
Ntabwo biba bishimishije kubona amakipe turusha ubukombe,za Musanze za ki zituri imbere,turi ikipe nkuru igomba kuba iri imbere ihanganye ku gikombe.Igihe cyageze ngo twisubize umwanya wacu.N’ugutsinda imikino yose isigaye."
Ikipe ya Musanze FC iyoboye shampiyona irusha Rayon Sports amanota 7 nubwo ifite ifite umukino w’ikirarane.
Mitima yavuze ko icyateye Rayon Sports gutakaza amanota mu mikino ya mbere y’iyi shampiyona ari uko yari irangariye cyane kuri CAF Confederations Cup ariko ngo ubu bagiye gushaka amanota yose.
Umutoza Mohamed Wade yavuze ko yishimiye abakinnyi be ndetse biteguye neza umukino wa Mukura VS&L.
Yavuze ko abakinnyi bose bameze neza 100% ndetse yemeje ko yarebye imikinire ya Mukura abona n’ikipe nziza ariko na Rayon Sports ifite abakinnyi beza biteguye guhangana.
Yavuze ko imbaraga za Rayon Sports ari abafana bityo bagomba kuza gufasha ikipe kubona amanota atatu.
Uyu mukino urabera kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *