skol
Kigali

’Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo’-Salima Mukansanga mu byishimo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 May 2022

Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yashyizwe mu bagore 6 bazasifura imikino yo mu gikombe cy’isi mu mupira w’amaguru kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka

Nta mugore n’umwe urasifura hagati mu kibuga mugikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru mu bagabo ariko kuri iyi nshuro azaba ari ubwa mbere muri iri rushanwa rizaba mu kwezi kwa 11.

Mw’ijwi ryyumvikanamwo ikiniga, Mukansanga yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: Byanshimishije cyane kuko ni icyizere Fifa yambonyemo, iranakingirira.

"Ni ukuri ni iby’agaciro kuko ntabwo nabitekereza ko byaba, ariko n’uko babonye ko hari ubushobozi umuntu aba afite".

’Ntabwo nigeze ntekereza gusifura igikombe cy’abagabo’

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w’imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y’Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957 ari hagati mu kibuga.

Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

Ariko avuga ko mu ndoto ze atari yarigeze atekereza ko azasifura imikino y’abagbo nk’igikombe cy’isi.

Ati: "Ntabwo nigeze ntekereza igikombe cy’isi cy’abagabro ariko bigaragara ko umuntu adakwiriye kurekera indoto ze ku kintu kimwe ahubwo yanatekereza n’ibindi birenze.

"Kuko uyu munsi byose birashoboka, kandi byose n’impamo kandi byanabaye".

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba abakinnyi 5 bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour de France ihatse andi...

Kuri uyu wa gatanu,tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo irushanwa rikundwa...
30 June 2022 0

"Baduhaye akazi gakomeye"-Adil Mohamed yakuriye ingofero ikipe ya Kiyovu...

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi,yatangaje ko yanyuzwe n’imyitwarire...
30 June 2022 0

"Nishimiye ko natanze Byose"-Umunyabigwi muri Basketball Aristinde Mugabe...

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Umunyabigwi muri Basketball y’u Rwanda,...
30 June 2022 0

Sunrise FC yegukanye Igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ikipe ya Sunrise FC yegukany Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri...
29 June 2022 0

Umukinnyi wa PSG yatewe n’ibisambo bimwiba ibintu bifite agaciro k’asaga...

Polisi iri guhiga bukware abajura bivugwa ko binjiye mu nzu ya Marco...
29 June 2022 0

Biravugwa: APR FC yamaze kumvikana na myugariro wari uhetse Rayon...

Biravugwa ko APR FC yamaze gusinyisha myugariro Niyigena wakiniraga Rayon...
29 June 2022 0