skol
fortebet

Ntabwo turi abami ku isi - Gianni Infantino asubiza ikibazo cy’ababuze VISA zo kwitabira igikombe cy’isi 2026

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 11, Jun 2026

Ntabwo turi abami ku isi - Gianni Infantino asubiza ikibazo cy'ababuze VISA zo kwitabira igikombe cy'isi 2026

Sponsored Ad

skol

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yagaragaje ko bagerageje gukora byose ngo ibibazo by’ababuze visa zibinjiza mu bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026 ziboneke, ariko bikananirana kubera imbaraga z’amategeko muri ibyo bihugu.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Kamena, ni bwo Gianni Infantino yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, gitegura ibirori byo gutangiza Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena kuzageza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Kimwe mu byagarutsweho ni ibibazo by’amatike mu Gikombe cy’Isi byatumye agera ku bihumbi 180 akiri ku isoko, ibyangombwa byo kwinjira by’umwihariko visa z’abajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Infantino yatanze urugero ku Musifuzi w’Umunya-Somalia Omar Abdulkadir Artan wangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko bibabaje ariko ntacyo babikoraho.

Ati “Ibyabaye ku musifuzi wo muri Somalia birababaje. Ariko ntabwo turi abami ku Isi ku buryo dutegeka za guverinoma ndetse na polisi z’ibihugu, hari aho ubushobozi bwacu butagera. Turi urwego rwa siporo. Uriya rero yaketsweho gukorana n’abari mu mitwe y’iterabwoba.”

“Buri gihe tugerageza gushaka ibisubizo, ariko rimwe na rimwe gusakuza no kuvuga cyane bitanga ibihabanye n’igisubizo gikenewe. Irushanwa nk’iri ntiribura ibibazo, hari ibiva muri Amerika, muri Canada no muri Mexique. Byose ni uguhangana na byo.”

Ku birebana n’amatike, Infantino yavuze ko igiciro ntacyo gitwaye kuko urebye urwego rw’irushanwa itike ya make igura 60 y’Amadorali, ari make cyane kuko n’amakipe yiyongereye.

Yongereyeho kandi ko amafaranga yose atangwa yifashishwa mu iterambere ry’umupira w’amaguru, kandi agasaranganywa ibihugu birimo n’ibitaritabiriye Igikombe cy’Isi.

Igikombe cy’Isi cya 2026 cyagarutsweho cyane mu kutorohereza abakunzi b’umupira w’amaguru kujya kukireba, by’umwihariko imikino izabera muri Amerika.

Usibye umusifuzi wimwe ibyangombwa, abafana ba Maroc babuze ibyangombwa nyamara baraguze amatike, ufata amashusho y’Ikipe y’Igihugu ya Iraq, Talal Salah, yasubijwe iwabo, naho rutahizamu wayo Aymen Hussein ahatwa ibibazo mu gihe cy’amasaha arindwi mbere yo kumwemerera kwinjira mu gihugu.

Ikipe y’Igihugu ya Iran iri mu ntambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze kujya kubayo nubwo ari ho izajya ikinira imikino yayo, ihitamo kuba muri Mexique bitewe n’uko bamwe mu bayobozi bayo bimwe ibyangombwa byo kwinjira.

Ibitekerezo

  • Nonese muyobozi iyo ujana igikombe mugihugu barikurasa. bagatangira kwakana viza. buriya iyourebye byaribikwiye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa