Ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno! Minisitiri wa Siporo yahumurije abafana b’Amavubi
Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yahumurije abafana b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi nyuma yo gutsindwa na Benin ababwira ko batagomba kuva mu ngamba ahubwo bagiye guhindura umuvuno.
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, nibwo muri Stade Amahoro Amavubi yatsinzwe na Benin 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada,Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uku gutsindwa kutari kwitezwe byahise bituma amahirwe Amavubi yari afite yo kujya mu gikombe cy’Isi arangira
Nyuma y’umukino Minisitiri wa Siporo,Nelly Mukazayire abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko Amavubi ataheze ku musaruro wifuzwaga ariko ko nta kuvuga ngo nta kundi ndetse ashimira n’abafana.
Ati: "Uyu munsi ntabwo twageze k’umusaruro twifuzaga kandi twari dushoboye kuba twawubona!
Ntabwo twavuga ngo ntakundi! Hari ukundi byakorwa kandi bizanakorwa.
Ndashimira cyane abafana b’amavubi ... mwakoze kwitabira muri benshi , ikipe mukayitiza umurindi n’imbaraga. Aho twasezeranye ko duhurira twahahuriye muri indashyikirwa murakabaho”.
Yavuze ko Amavubi atava mu ngamba ahubwo hahindurwa umuvuno.
Ati: "Ku kipe yacu y’Amavubi, ntabwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko biraharanirwa” .
Yavuze ko Imihigo ikomeje kandi ishoboka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi igiye guhita yerekeza muri Afurika y’Epfo gukina n’iki gihugu mu mukino usoza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzakinwa ku wa Kabiri saa kumi n’ebyiri.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahumurije abafana b’Amavubi abasaba kutava mu ngamba
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *