Nti yari akomeye! Lamine Yamal yasobanuye uko intege nke za Nico William zatumye atsinda igitego
Yanditswe: Monday 26, Aug 2024

Mu mukino wa Shampiyona ya Esipanye (Laliga ) ikipe ya FC Barselona yatsinzemo ikipe ya Atheletic Club muri iyi weekend ibitego 2-1, Yamine Yamal yasobanuye ko byamworoheye gutsinda igitego mugihe inshutiye Nico William ariwe wari imbereye ,agerageza kumubuza gutsinda igitego.
Ni mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Esipanye wabaye ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024 aho muri uyu mukino Yamal yatsinzemo igitego
cya mbere ku munota wa 24 w’umukino ku ishoti yarekuriye muri metero 20 uvuye ku izamu.
Mbere y’uko Yamal atsinda igitego mugenziwe ukina muri Atletic club akaba n’inshutiye cyane Nico William, niwe wagerageje kumubuza gutsinda igitego ashaka kumwambura umupira ,gusa kuko ari umukinnyi ukina asatira yamusigiye umwanya maze byorohera Yamine kurekura ishoti.
Habura iminota mike ngo bajye kuruhuka ku munota wa 42 ikipe ya Ahtletic Club yabonye Penalite maze Sancet ayinjiza neza .
Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Barselona yakomeje kwataka maze ku munota wa 75, umunya-Polonye Lewandowiski abonera Barselona igitego cya kabiri ,umukino urangira ari 2-1.
Nyuma y’umukino Lanime Yamal yabajijwe uko yakiriye umukino imbereye hari .
`Yamal yagize ati: "Nishimiye intsinzi twabonye amanota kandi nibyiza gutangira tubona instsinzi murugo"
Yamine yamal yabajijwe uko yatsinz igitego imbereye hari Nico Willliam.
Yamine yagize ati" Nabonye Nico aje, kandi adakomeye cyane mu kurinda izamu , yampaye umwanya binyorohera kureba imbere”
Ikipe ya FC Barselona yagerageje kugura umusore Nico William gusa uko iminsi igenda ishira, biragara ko ashobora kuguma muri Athletic Blibao.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *