skol

Ntagungira wabaye Perezida wa FERWAFA yatakaje umwana we waguye mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe: Saturday 08, May 2021

Hiwa Ralph, Umunyarwanda w’imyaka 20 wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye gukomeza amashuri ye, yaguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Mujyi wa Lexington muri Leta ya Kentucky.

Hirwa yari kumwe n’undi muntu wari unatwaye imodoka, umuhanda iyi mpanuka yabereyemo ukaba usanzwe uzwiho kuberamo impanuka nyinshi.

Polisi yo mu gace impanuka yabereyemo irimo gukora iperereza kuko bitaramenyekana neza icyayiteye, ariko hagacyekwa ko ibintu byari mu muhanda nabyo bishobora kuba byabaye intandaro y’iyi mpanuka.

Ibimenyetso by’ibanze ntibigaragaza icyateye iyi mpanuka, ariko Polisi yavuze ko izasuzuma ibirimo umuvuduko ukabije, ndetse no kureba niba uwari utwaye imodoka, kuri ubu uri mu bitaro kubera ibikomeye yagize, adashobora kuba yari yakoresheje ibiyobyabwenge.

Hirwa Ralph ni umuhungu wa Ntagungira Célestin wamenyekanye nka Abega, akaba yarabaye n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda,FERWAFA, kuva mu 2011.Yanabaye umusifuzi mpuzamahanga igihe kinini.

Kuri ubu uyu mugabo ari muri Komite y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Source: IGIHE

Ibitekerezo

  • RIP Hirwa. My condolences to the family of Ntagungira

    Hirwa Imana imwakire mubayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa