skol
fortebet

"Ntakubeshye nawe ari wowe wamukubita" – Adrien Niyonshuti avuga ku cyatumye ashaka gukubita Mugisha Moise

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 26, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Umutoza wa SACA, Niyonshuti Adrien,yahishuye ko umukinnyi atoza Mugisha Moise yamuciriye amazi ari mu modoka ariko nta kibazo na kimwe afitanye nawe ahubwo byose byatewe n’uwari umutoza akaba n’umukanishi wa SACA Cycling Team witwa Issa.

Mu Ukwakira 2020, nibwo hatangiye kuvugwa ikibazo cya Niyonshuti Adrien na Mugisha Moïse wamushinje kumukubita no gushaka kumugirira nabi ariko Adrien Niyonshuti yatangaje ko byose byatangiriye ku kibazo yagiranye n’umukanishi w’iyi kipe,Ntibitura Issa kugeza aho Moise yamuciriye amazi, akamushinja no gushaka kumuroga.

Niyonshuti yabwiye abanyamakuru ati "Abantu bajye babitandukanya mu by’ukuri, ibyo bireba Perezida wa SACA na Visi Perezida wayo, kimwe n’umuterankunga wa SACA [Umuyobozi wa SKOL]. Ibiri hagati yanjye na Moïse, SACA na federasiyo, buriya hari igihe bazicara bakavuga ngo turabona umwana ari ngombwa ko ashobora gukina.Umwana nawe ashobora kuvuga ati "reka neregutakaza amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Nkurikije uko Moïse yitoje yakagombye kuyitwara [Tour du Rwanda], niyumva na we afite ubushake bwo gutwara Tour du Rwanda, ntekereza ko ntawe utazamuha ayo mahirwe.Ntabwo ubuyobozi bwa SACA buzamufungira ayo mahirwe.Hari amahirwe ko ashobora kuba yagaruka muri SACA akitabira Tour du Rwanda.”

Ku kibazo cye na Mugisha Moise,Adrien Niyonshuti yagize ati "Ikubitiro ry’ibibazo ryaturutse ku mukanisha wahoze hano muri SACA witwa Ntibitura Issa.

Maze kugera hano muri SKOL tugakora SACA, Moïse yari umwana mwiza twumvikana nta kibazo, ariko umuvandimwe Issa wari umutoza w’aba bana muri Fly,hatangira kuzamo amakimbirane ngo namutwaye akazi ke k’ubutoza kandi yari umukanishi akaba n’umutoza. Naramubwiye nti menya akazi kawe k’ubukanishi ..... Akazi k’ubutoza no gukanika ntibihura.Muri SACA buri wese afite ibyo agenderaho, wowe menya akazi kawe mu gukanika,nanjye nkore akanjye nk’umutoza, ati "Oya uramvangira akazi, wantwariye akazi.

Ubwo afata abana,urabona mbere y’uko SACA ivuka twafashe abana ba Fly tubahuza n’aba Les Amis Sports dutoranyamo abafite ubushobozi bwo kwitwara neza muri Tour du Rwanda dutangira imikino,....Hari abashakaga ko SACA itabaho hakabaho Fly kandi ayo n’amahirwe ku bana b’abanyarwanda...."

Yakomeje agira ati “Hari abumva ko umukino w’amagare mu Rwanda utagera ku rwego mpuzamahanga ahubwo wahera mu makipe.Icyo kintu rero ni cyo cyababaje Issa,kibabaza Moïse, ngira ngo wumvise mu biganiro yagiye atanga ko yavuze ko nirukanishije umutoza we. Ntabwo namwirukanishije, niba amushaka azakomeze amutoze, ubwo abayobozi ba SACA ni bo bazi uko bazabigenza.Twageze n’aho dukemura ibibazo,abayobozi ba SACA na SKOL n’andi makipe turahura turaganira aravuga ngo nye sinzakorana na Adrien ndatwara abakinnyi banjye,ashyira umwuka mubi [Propaganda] mu bakinnyi bose...Turicara ku munota wa nyuma Issa amaze gusezera azi ko abakinnyi bose bari bumukurikire, havamo Moïse gusa asaba icyumweru kimwe cyo kujya mu rugo akitekerezaho.Ibyo birangiye aragaruka ati ndashaka ikindi cyumweru....

Yagiye muri Chantal Biya ari umwana mwiza abana neza na bagenzi be,avuyeyo ni bwo yatangiye kuvuga ko bagenzi be bashaka kumwica,avuga ibintu byinshi bitandukanye.

Ku kibazo cyo gucibwa amazi na Mugisha Moise,Adrien yagize ati "No kuba njyewe bavuga ko nari nkubise Moïse cyangwa namukubise, ntakubeshye nawe ari wowe wamukubita.Ibyo Moise yankoreye nawe nhita ndeba uko ubyakira.Twari mu marushanwa nateguraga ntarabona ibi byuma nazanye,nabateguriye irushanwa riva hano mu Gatsata bajya i Gatuna baragaruka.Mu kugaruka,urabona kiriya gisozi kirekire cya Rukomo,Moise niwe wari umeze neza arabasiga,mu gukata hasi tumanuka iriya misozi,Moise muhaye amazi ararakara ngo nyamuzaniye mu gihe kitari cyo....."

Moise yararakaye afata icupa ry’amazi aranywa,urabona ikirahuri cy’imodoka gifunguye,ahita ayanshira mu maso.Ntabwo byoroshye kubyakira,ubundi iyo biba bishoboka nari gusohoka mu modoka nkamukubita ariko nk’umutoza sinabikoze.Romeo na Didier bari bahari bambera abahamya.Moise muhereje icupa yari anyishe, ahita avuga ko atongera kunywa amazi muhaye ngo namuroga.Issa yahise afata icupa akajya ajya kumuvomera amazi ku muhanda."

Icyakora nyuma y’irushanwa Adrien yemeye ko yashwanye na Moise na Issa biramurakaza ashaka gukubita uyu mukinnyi urushyi ararukwepa ahita anyonga igare arigendera.

Niyonshuti Adrien yagiriye inama Moise na FERWACY igira iti "Moïse ni umukinnyi ushoboye.Buri gihe nakwifuza kumukinisha ariko akeneye abajyanama.

Ikintu nabwira Moïse,nta kibazo mfitanye na we, ndamukunda, yiteguye kuza mu ikipe agakina Tour du Rwanda yaza.

Icyo nasaba FERWACY ntabwo bakurikirana abakinnyi.Nasaba ko Federasiyo n’abayobozi bashyireho amategeko agenda abakinnyi."

Abakinnyi beza barahari, ariko iyo ikinyabupfura kinaniranye hari igihe bikunanira kugera ku ntego wifuza.Hagkwiriye kujyaho inzego zitandukanye zita ku bakinnyi.Impano zirahari ariko zikeneye abajyanama.

Mu minsi ishize,Mugisha Moise uri mu bihano aherutse guteguza abamukurikira kuri Twitter ko ashobora kutazakina Tour du Rwanda 2021 izaba muri Gicurasi kubera ikibazo ngo azatangaza nyuma.

Ati "Ndabakunda mwese shuti zanjye.Mbiseguyeho gato kuko nshobora kutazaboneka muri Tour du Rwada ku bw’impamvu idatangajwe.Muzayimenyeshywa mumisi irimbere ."

Mbere y’aho,Mugisha Moise Mugisha Moise yabwiye ISIMBI ati“Tumaze igihe kinini dufitanye amakimbiranye, nyamara nkagenda mbitangaza ko batarimo kubikemura nk’uko bikwiye. Ejobundi mvuye muri Cameroun nabasabye kuba najya kwitoreza mu rugo kugira ngo turebe uko ibyo bibazo byagabanuka,barangije barambwira ngo ninjye mu rugo, ngezeyo hashize iminsi 2 barambwira ngo duhe ibikoresho byacu.

Narababajije nti ko munyatse ibikoresho ntabwo nkiri umukinnyi wanyu? Barambwira ngo ibindi ndabimenya mpageze. Ngezeyo bampaye ibaruwa inyihanangiriza, nti se nakoze iki? Ibintu bigenda gutyo, ndababaza ngo nta gare ndibujyane? Ngo turaba tubitekerezaho,ntaha gutyo, ndavuga ngo nta kundi bananyatse ibikoresho byabo nibwo nahise nandika iriya baruwa isesa amasezerano.”

Kuri ubu,Mugisha Moise niwe ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu magare nyuma yo kwigaragaza muri Tour du Rwanda iheruka, yabayemo uwa kabiri, no kwegukana Grand Prix Chantal Biya.

Ibitekerezo

  • Ubundi rero buriya iyo umuntu atangiye kwivangira biba bimurangiranye wamwana we shyira hasi umupira wibuke ko iriya ari ikipe atari national ifite nyirayo niwe uzi nintego ashaka kugeraho ubwo rero nutangira kumva abakuvangira urarangiye peeee sacca niyo yonyine ibasha kubabonera ibikenewe byose nonese nutubaha nyirayo uzumva skol ariyo izakumva kurusha nyiri umushinga umva menya ko ikikureba ari ugukina amtiku yareke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa