skol
Kigali
Fortebet

Ntibigeze baryama!!!Abongerezakazi baraye babyina bishimira igikombe cya Euro [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 August 2022

Abongerezakazi baraye batwaye igikombe cya Euro ntibigeze baryama kuko baraye babyina bishimira intsinzi yabo y’amateka bakuye ku badagekazi nyuma yo kubatsinda ibitego 2-1 mu mukino wamaze iminota 120.

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru by’iwabo,aba bagore baraye ijoro ryose banywa champagne na cocktail ndetse ngo ibi birori byagejeje saa kumi za mu gitondo.

Nyuma y’imyaka 56 nta gikombe mpuzamahanga gitaha mu Bwongereza,aba bakobwa bakinnye umupira mwiza mu irushanwa ryose rya Euro ryabereye iwabo,babyinnye karahava kuva umukino urangiye hafi saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

Lionesses batsinze Ubudage mu minota 30 y’inyongera babifashijwemo n’umukobwa winjiye mu kibuga asimbuye Chloe Kelly cyane ko iminota 90 yari yarangiye ari igitego 1-1.

Ella Toone yari yafunguye amazamu ku munota wa 62 ariko iki gitego cyishyurwa na Lina Magull ku munota wa 79, ariko igihugu cyakiriye ni cyo cyarangije irushanwa cyishimye cyane.

Igihugu cy’Ubwongereza cyaherukaga igikombe mpuzamahanga muri 1966 - ubwo abagabo batsindaga Ubudage I Wembley.

Uyu mukino w’abagore wakoze amateka kuko warebwe n’abarenga 87.000 kuri iki cyumweru nimugoroba.







Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

As Kigali yatsinze APR FC ku nshuro ya 3 yikurikiranya iyitwara Super...

Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup...
14 August 2022 0

Kylian Mbappe yahishuye abakinnyi 3 bakwiriye kuvamo utwara Ballon d’Or...

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, yatangaje ko kapiteni wa...
14 August 2022 0

Manchester United ikomeje gutera intambwe igan aharindimuka muri Premier...

Ikipe ya Manchester United ikomeje kugana ahabi cyane muri shampiyona...
13 August 2022 0

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yibasiye bikomeye Perezida wa Real...

Mushiki wa Cristiano Ronaldo, Katia Aveiro yibasiye perezida wa Real...
13 August 2022 0

Willian watengushye Arsenal yahungiye mu Bwongereza abafana bamubwiraga ko...

Uwahoze ari umukinnyi wa Chelsea na Arsenal, Willian yavuye mu ikipe ya...
13 August 2022 0

Patriots BBC yasubiriye REG BBC abafana bayita umugore, inasoza shampiyona...

Ni umukino wari ishiraniro cyane ko aya makipe asanzwe ahangana cyane kuva...
13 August 2022 0