skol
fortebet

Ntibisanzwe!!!Umunya Kenya yatwaye umudali wa zahabu mu kwiruka 100m mu mikino ya Commonwealth

Yanditswe: Thursday 04, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Kenya,Ferdinand Omanyala,yabaye umugabo unyaruka kurusha abandi muri Commonwealth nyuma yo gutsindira umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 100.
Ntabwo bisanzwe ko Kenya ihatana muri metero nkeya ariko Omanyala yasize abandi mu gisiganwa 100m aha Kenya umudari wa mbere wa zahabu mu mikino ya Commonwealth Games iri kubera i Birmingham mu Bwongereza.
Yakoresheje amasegonda 10.02.
Inyuma ye haje umunya-Afrika y’Epfo Akani Simbine wakoresheje 10.13 ndetse niwe wari ufite umudali wa (...)

Sponsored Ad

Umunya Kenya,Ferdinand Omanyala,yabaye umugabo unyaruka kurusha abandi muri Commonwealth nyuma yo gutsindira umudali wa zahabu mu gusiganwa metero 100.

Ntabwo bisanzwe ko Kenya ihatana muri metero nkeya ariko Omanyala yasize abandi mu gisiganwa 100m aha Kenya umudari wa mbere wa zahabu mu mikino ya Commonwealth Games iri kubera i Birmingham mu Bwongereza.

Yakoresheje amasegonda 10.02.

Inyuma ye haje umunya-Afrika y’Epfo Akani Simbine wakoresheje 10.13 ndetse niwe wari ufite umudali wa zahabu uheruka.

Umuhigo w’isi mu kwiruka 100m uracyafitwe na Usain Bolt mu 2009 wakoresheje amasegonda 9.58.

Omanyala asanzwe ari umugabo wa 9 unyaruka cyane ku isi, ibihe byiza yakoresheje mu kwiruka 100m ni amasegonda 9.77.

Omanyala yakoze amateka yaherukaga mu myaka 60 ishize,kuko aribwo umunya Kenya aheruka gutwara umudali wa zahabu muri metero 100 mu mikino ya Commonwealth.

Uyu niwo mudali wa zahabu wa mbere atwaye kuko bitamuhiriye mu mikino ya Olempike I Tokyo Olympic no muri shampiyona y’isi.

Amaze gutsinda yagize ati " " Icyubahiro kibe icy’umwami yesu.Ndashimira abanshyigikiye bose n’abanteye imbaraga."

Muri Commonwealth Games, ibihugu bimaze gutwara imidari gutya:

Australia – imidari yose hamwe 123

Ubwongereza – 104

Canada – 57

Ibihugu bya Africa

South Africa - 19

Uganda - 2

Kenya - 7

Namibia - 2

Tanzania - 1


Abagabo 10 banyaruka cyane ku isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa