skol
fortebet

Ntwari Fiacre yababaje Mamelodi Sundowns yigaruriye Afurika y’Epfo muri ruhago

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 19, Oct 2023

Ntwari Fiacre yababaje Mamelodi Sundowns yigaruriye Afurika y'Epfo muri ruhago

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu w’Umunyarwanda, Ntwari Fiacre yafashije ikipe ye ya TS Galaxy kugera muri 1/4 cya ’Carling Knockout Cup’ muri Afurika y’Epfo isezereye ikigugu Mamelodi Sundowns kuri Penaliti .

Mu ijoro ryakeye TS Galaxy yari yakiriye Mamelodi Sundowns mu mikino yo gushaka ikipe igera muri 1/4 cya Carling Knockout Cup.

TS Galaxy yari yagiriye icyizere Umunyarwanda Ntwari Fiacre kubanza mu izamu ryayo, yaje no kubabera intwari abageza muri 1/4 nyuma yo gukuramo Penaliti 2 za Mamelodi Sundowns.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 ariko Ntwari arigaragaza akuramo penaliti 2 birangira TS Galaxy ikomeje ndetse inamuririmba.

Ntwari Fiacre yafashije ikipe ye muri uyu mukino ubwo yakuragamo penaliti ya mbere ya Mamelodi Sundowns yatewe na Brian Onyango n’iya 6 ya Lesiba Nku.

Ubusanzwe Mamelodi Sundowns,yiharira ibikombe hafi ya byose muri Afurika y’Epfo mu myaka isaga 5 ishize ariyo mpamvu ikipe iyitsinze yishimirwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa